Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 28 Mata mu 2024 habaye ibirori byo kwizihiza isabukuru ya Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda.
Ni ibirori byitabiriwe n'abagize umuryango we, barimo Se, Yoweri Kaguta Museveni, bashiki be na baramu be.
Mu butumwa Museveni yashyize kuri X, yagaragaje ko isabukuru ya Muhoozi, yabaye umwanya wo kongera gutekereza ku buryo yongeye guhura n'umugore we.
Ati 'Maama Janet twateguye umusangiro wihariye i Entebbe mu kwizihiza isabukuru ya Muhoozi Kainerugaba y'imyaka 50. Ndashimira Imana kumpuza na Maama Janet, naje kubona by'impanuka duhuriye muri Intercontinental Hotel, ndetse tuza kubana muri Kanama mu 1973.'
Museveni yakomeje avuga ubuzima bwabo hamwe bwageze ku ntego, ashima Muhoozi ku bw'urukundo afitiye igihugu.
Museveni na Janet barakuranye cyane ko n'amashuri abanza bayize ku kigo kimwe cya 'Kyamate Primary School'. Nyuma baje kuburana bongera guhurira i Nairobi ari naho basuhukuriye umubano wabo.
Museveni na Janet basezeranye kubana nk'umugabo n'umugore muri Kanama mu 1973 i Londres mu Bwongereza.
Muri Gashyantare 1981 ubwo umugabo we yatangizaga intambara yo gufata ubutegetsi, Janet Museveni yahise ahungira muri Kenya aho yabanaga n'inshuti z'umuryango, mu 1983 aza kuhava ajya kuba muri Suède aho yagumye akagaruka nyuma y'amezi ane Museveni amaze gufata ubutegetsi.
Perezida Museveni na Janet Museveni bafitanye abana bane barimo Gen Muhoozi Kainerugaba, Patience Museveni Rwabwogo, Natasha Museveni Karugire na Diana Museveni Kamuntu.
Muri Kanama mu 2023, Museveni na Janet Museveni bongeye guhamya isezerano ry'ugushyingirwa hagati yabo ubwo bizihizaga imyaka 50 yari ishize babana nk'umugabo n'umugore.