Kuki umunyarwanda yamara iminsi 600 mutamuhaye amazi? Depite Mukabalisa wa PAC abaza WASAC Group - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amabwiriza ya WASAC Group ateganya ko umuntu usabye amazi yujuje ibisabwa agomba guhabwa amazi mu gihe kitarenze iminsi ibiri.

Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2022/2022 igaragaza ko mu bakiliya 459 bagenzuwe harimo 249 bahawe amazi hagati y'iminsi 10, hari n'abageze ku minsi 619, bivuze bari bagiye kumara imyaka ibiri bategereje.

Tariki 29 Mata 2024, WASAC Group yitabye PAC ngo isobanure uburyo yakoresheje ingengo y'imari umwaka wasojwe muri Kamena 2023.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri WASAC Group, Bahige Jean Berchmans, yatangaje ko abantu batinda guhabwa amazi ahanini bituruka ku ibura rya mubazi kuko zituruka hanze y'igihugu.

Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens, yahise amubaza ati 'Imyaka ibiri? Mukagira ikibazo cya mubazi nke iminsi 600 hafi imyaka ibiri?'

Ibi bisobanuro ntibyumvikanye no ku bandi badepite nka Mukabalisa Germaine wahise avuga ko bidakwiriye ko Umunyarwanda yamara imyaka ibiri atarahabwa amazi.

Ati 'Kuki Umunyarwnda yamara iminsi 600 mutamuhaye amazi? Kuki mumara indi 300 mutamwandikiye ngo mumubwire, ni cyo turi kukubaza, kuki mumara indi 300 mutamwandikiye ngo mumubwire.?'

Yagaragaje ko impamvu zituma aba bantu badahabwa amazi mu gihe cyagenwe ziba zidafatika.

Depite Ntezimana Jean Claude we yavuze ko hatagaragara ibigenderwaho mu gutanga amazi mu baturage, binatuma hari abashobora gukeka ko abanyantege nke bashobora kuba ari bo badahabwa serivisi neza.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Prof Omar Munyaneza, yagaragaje ko muri iki gihe hafashwe ingamba zo kujya batumiza mubazi hakiri kare.

Ati 'Twemeje ko tugiye kujya dutumiza mubazi zikaza kare, ndetse hari bimwe muri politike n'amabwiriza turi kuvugurura kugira ngo hashyirweho n'uburyo bworoshye bwo kubona mubazi noneho igihe cyose abaturage basabye bajye baba bazifite.'

Yanagaragaje ko ubu umuntu ufite inzu ashobora gusaba mubazi zirenze imwe mu gihe yifuza gukoresha neza amazi mu nzu ye.

Yanavuze ko hasubijweho uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga ubusabe kugira ngo umuturage usabye amazi cyangwa ufite serivisi ashaka ajye asubizwa vuba.

Prof Munyaneza yanavuze ko mu miterere mishya y'ikigo ubu basigaye bafite umukozi muri buri karere kandi bazajya batanga izo mubazi batagombye kuzifata i Kigali nk'uko mbere byajyaga bigenda.

WASAC Group yemereye PAC ko ibibazo byinshi byagaragaye mu mikorere bizakemuka mu gihe cy'imyaka ibiri.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuki-umunyarwanda-yamara-iminsi-600-mutamuhaye-amazi-depite-mukabalisa-wa-pac

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)