Perezida Paul Kagame ubwo yaganiraga n'itangazamakuru ryigenga mu Rwanda (Radio 10 na Royal FM) yagaragaje ko ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biterwa n'abayobozi b'icyo gihugu babi batubahiriza inshingano zabo zo kwita ku banyekongo bose, agaragaza ko bikwiriye kwikorezwa Abanye-Congo, aho kuba u Rwanda ndetse anashimangira ko kwikorezwa ibyo bibazo bya RDC ari nko kwikorezwa umurambo w'impyisi.
Iyi ngingo yayigarutseho kuri uyu wa 01 Mata 2024, mu kiganiro na Radio10 ndetse na Royal FM. Cyagarutse ku ngingo zitandukanye zijyanye n'ubuzima bw'igihugu.
Ibiranga Umurambo w'Impyisi ni ibihe?
Mu itangazo ryasohowe na Guverinoma y'u Rwanda ku tariki 19 Mutarama 2023, ryavugaga ko rutewe impungenge n'itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 18 Mutarama 2023 na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), yahisemo kuvuga kuri bike mu bikubiye mu Itangazo rya Luanda ryo ku wa 23 Ugushyingo 2022.
Umunyamakuru Aissa Cyiza yabajije Perezida Kagame impamvu ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC bidakemuka na cyane ko habaye ibiganiro byinshi byari bigamije guhosha ikibazo.
Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko nubwo ibyo bibazo biterwa n'ubuyobozi bwa RDC, hari ubwo abayobozi batandukanye ku Isi babyikoreza u Rwanda, icyakora akavuga ko bidakwiriye ahubwo umuzigo wa RDC ukwiriye kwikorezwa Abanye-Congo.
Ati 'Ukwiriye kwikorezwa Abanye-Congo n'abayobozi ba Congo ntabwo ukwiriye kwikorezwa u Rwanda cyangwa abayobozi b'u Rwanda. U Rwanda barwikoreje umuzigo wa RDC igihe kinini ndetse birarambiranye. Kukwikoreza umuzigo wa Congo ni nko kukwikoreza umurambo w'impyisi.'
Umukuru w'Igihugu yavuze ko u Rwanda rufite ibibazo byinshi byo gukemura, bityo ko bidashoboka ko rwikorera imizigo y'ibindi bihugu birimo na RDC.
Perezida Kagame yagaragaje ko ibibazo by'iki gihugu gihana imbibi n'u Rwanda mu Burengerazuba, ari uruvangitirane rwa politiki idafututse.
Ati 'Abanyaburayi baravuga bati nitudafata Congo neza ngo tuyihe ibyo ishaka byose n'iyo byaba bidashyitse, Congo iratwarwa n'Abashinwa, iratwarwa n'Abarusiya, bakemera ikibi cya Congo, kuyigana no kwikoreza umugogoro wayo abandi ntibanawikorere ubwabo kugira ngo bakore ibyo bakorayo.'
Perezida Kagame yagarageje ko ibyo byose byaba ibyo bakorayo n'imikoranire yabo ntacyo bitwaye u Rwanda, icyakora akavuga ko igiteye impungenge ari uko abo abashaka kugira indonke bakura muri RDC bitwaza u Rwanda.
Ati 'Ibyo ariko nabyo nta n'ubufiteho ikibazo, ujya gukura ibyo akura muri Congo njye birandebaho iki? Ariko se njye baranshakaho iki? Kuki kugira ngo uvane ibyo ushaka muri Congo, ugomba kunyikoreza ibibazo bya Congo?'
Perezida Kagame yavuze hari n'ibindi bibazo byo kubangamira Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, ashimangira ko baba Abatutsi cyangwa Abahutu bose batamerewe neza, nubwo hibasirwa cyane Abatutsi bo muri iki gihugu.
Yavuze ko guhabwa uburenganzira badakwiriye kubasaba, ahubwo bagomba kubuhabwa, akemeza ko kutabuhabwa ari cyo gituma hahora intambara z'urudaca zihari uyu munsi, abantu bakicwa abandi bakagirwa impunzi mu bihugu bitandukanye, ibintu bigomba gushakirwa umuti urambye.
Ati 'Ugomba kubishakira umuti ni Congo ntabwo ari u Rwanda. Ndetse ntabwo ari n'Umuryango w'Abibumbye.'
Perezida Kagame yagaragaje ko ikindi gikomeje gituma intambara zo mu Burasirazuba bwa RDC zitaranduka ari FDLR yasize ikoze Jenoside mu Rwanda, ariko kuri iyi nshuro yahawe intebe mu gihugu, ihabwa ibikoresho bya gisirikare byose, intego ari ugutera u Rwanda.
Ati 'Ibyo na byo ntabwo ari twe twabikemura ni RDC igomba kubikemura. Twe twafasha gusa mu buryo bwo kubikemura. Ariko igisigaye ni ukwirinda ngo ibyo bitazaza bikatumerera nabi bikaduteza umutekano muke. Ni yo nshingano twese dufite.'
Â
Â
Â
The post Kukwikoreza umutwaro wa Congo ni nko kukwikoreza umurambo w'impyisi appeared first on RUSHYASHYA.