Kurinda ikibuga cy'indege cya Goma, kugenzura imipaka: Uko FDLR yabaye ishyiga ry'inyuma rya FARDC - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gihugu cyakunze kugaragaza ko kidakorana n'uwo mutwe n'ubwo byageze aho cyeruye ko cyiteguye gufasha abantu bose bagamije gukuraho ubuyobozi bw'u Rwanda.

Ku ruhande rw'u Rwanda rusobanura ko imikoranire ya RDC na FDLR yakagombye kurebwa nk'ikibazo cya politiki yo ku rwego rw'igihugu, aho kuba abantu runaka bareba inyungu runaka.

Raporo zinyuranye zagiye zigaragaza ko igisirikare cy'iki gihugu gikorana bya hafi na FDLR byaba mu kubaha intwaro bakoresha ndetse no mu ntambara zinyuranye iki gihugu kirwana.

Bamwe mu bahoze muri FDLR bahisemo gutahuka bakerekeza mu Rwanda nk'igihugu cyababyaye bagaragaza ko hari inyungu nyinshi zatumaga uwo mutwe bababarizwagamo ukorana bya hafi n'igisirikare cya Congo.

Sergeant Tuyizere Mose wahoze mu mutwe udasanzwe w'abasirikare bahawe imyitozo kabuhariwe ba FDLR uzwi nka CRAP yagaragaje ko ingabo z'uyu mutwe zikorana bya hafi n'iza Leta ya RDC kandi ko iyo zitahaba M23 yakabaye yarafashe igihugu.

Ati 'Iriya ntambara FDLR iyivuyemo M23 yarara i Kinshasa, abasirikare babarizwa muri CRAP batanu bashobora kuza aha ngaha bakamara amezi nka biri utarahabakura kuko tuba twarabahaye imyitozo ahubwo ikintu tubura ni ubumuntu bwo kubana n'abaturage ntavangura.'

Ubwo yari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sgt Tuyizere yari mu basirikare barwanisha imbunda ziremereye mu gisirikare cya FARDC ku rugamba ihanganyemo na M23.

Ati 'Nari mu basirikare barwanisha imbunda ziremereye ba FARDC, kuko bamwe twabaga twariganye twigishwa n'abakomando bo muri Israel, duhabwa amahugurwa ahagije n'intwaro zikomeye.'

Yakomeje agaragaza ko iyo bagiye ku rugamba, ubuyobozi bwa FDLR bubanza kubumvisha ko abo bagiye kurwana nabo ari abasirikare b'u Rwanda aho kuba abanye-Congo.

Ati 'Ntibemera ko ari M23 twaganaga nayo, kandi aba ari abanye-congo twirirwanaga nabo tuzi. Bakavuga ko baterwa inkunga n'u Rwanda mu bintu twebwe tuba tutabona kuko twirirwana nabo ahubwo ntibaba bashaka ko dukomeza kubakandamiza.'

Yakomeje ati 'Ntabwo batunga ikimasa kuko turakirya, ubwicanyi FDLR yasize ikoze mu Rwanda yakomeje kubukora, ntibicaye ubusa baba bica abatutsi ibintu bizazanira ibibazo Congo.'

Yagaragaje ko n'ubwo RDC yaba itsinze M23 hashobora kuba indi ntambara ikomeye izahuza ingabo za Leta n'abagize Wazalendo ishingiye ku masezerano yahawe ashobora kudashyirwa mu bikorwa.

Yagaragaje ko intambara ya M23 na FARDC izahitana abasivili benshi kuko usanga ingabo za FDLR zica abatutsi b'abanyecongo zibaziza kuba intasi za M23 cyangwa gukorana n'u Rwanda.

Ikibuga cy'Indege n'Umujyi wa Goma biri mu biganza bya FDLR

Sgt Tuyizere yasobanuye ko mu 2023, Gen Omega uyobora umutwe wa FDLR yasabye ubuyobozi bwa RDC mu buryo bweruye ko uwo mutwe wakicungira Umujyi wa Goma mu kwirinda ko wafatwa kandi urabyemererwa.

Ati 'Iriya ntambara nta yindi nyungu twari dufitemo, ni ugucunga Umujyi wa Goma, Ikibuga cy'Indege n'umupaka wa Petite Barrier na Grande Barrier ku buryo tuba turebana n'abanyarwanda. Buriya hariya ku mupaka nahakoreye inshuro enye.'

Yagaragaje ko Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Goma, FDLR yatangiye ku gicunga mu 2019 ariko biza kuba mu buryo bweruye guhera muri Mata 2023.

Yongeyeho ati 'N'imipaka yose, nta musirikare wa FARDC uba ugomba kwegera imipaka. Ni itegeko riba ryaturutse i Kinshasa. Ntabwo bari kutwima ikibuga cy'indege kandi ari twe tubafasha imirwano kandi tubagize.'

Yagaragaje ko ikibuga cy'indege cya Goma, FDLR yamaze kukigarurira kuko ifitemo intwaro nyinshi ku buryo bishobora kuzaba ikibazo kinini ku ngabo za Leta kongera ku kigarurira.

Uretse gucunga ikibuga cy'indege, ibintu biva i Bukavu bisoreshwa na FDLR ndetse n'imihanda imwe nimwe nibo bayigenzura, bakanagira umwanya wo gucuruza amabuye y'agaciro bidagadura kuko ari bo bafite ikibuga cy'indege mu nshingano.

Mu 2023, ubwo Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yaguraga ibikoresho by'intambara aba mbere byashyikirijwe ni abagize umutwe wa CRAP ngo kuko bagombaga gutoza ingabo za Leta.

Mu byo babahaye harimo imyitozo ikomeye yatanzwe n'abasirikare b'abacanshuro b'Abarusiya, ibikoresho by'itumanaho bibafasha kumvikana nabo, imbunda za rutura n'ibindi.

Mu Ugushyingo 2023, ingabo za M23 zakubise inshuro iza FDLR n'iza Leta ya Congo ariko bahitamo kubyegeka ku ngabo z'u Rwanda bashimangira ko ngo ari abasirikare barwo bari bakubutse mu myitozo muri Israel.

Ibyo byatumye Sgt Tuyizere na bagenzi be boherezwa gutera M23 bakajya imbere y'ingabo za Congo kuko zo zitashoboraga guhangana n'uwo bita umwanzi.

Nubwo bateye ariko ntibahiriwe kuko ingabo za M23 zabagoteye hagati ndetse bamwe mu basirikare ba FDLR bafatwa mateka abandi baricwa.

Yagaragaje ko ababarizwa muri Wazalendo bagwa ku rugamba ari benshi ku buryo abasirikare ba FDLR batirirwa banababara umubare wabo.

Ku wa 24 Ugushyingo 2023, nibwo Sgt Tuyizere yatorotse nyuma yo kubona ko bagenzi be umunani biciwe mu gitero abandi bagafatwa bunyago na M23, byatumye acika yishyikiriza Monusco kuko yari arambiwe.

Yakomeje ati 'Icyo nabwira abandi bari muri FDLR ni uko bareka kwica abaturage b'abanye-Congo ngo ni Abatutsi iri kwica, bagashyira intwaro hasi bakaza bagafatanya n'abandi kubaka igihugu.'

Yagaragaje ko FDLR igira uruhare rukomeye mu bwicanyi bw'abatutsi b'abanyecongo kuko ari yo mabwiriza bahabwaga mbere yo gutangira urugamba.

Sgt Tuyizere Mose yavutse mu 1998, akurira muri FDLR ariko agaragaza ko yari yaragizwe imbata n'abafite izindi nyungu abeshywa ko bazafata igihugu bagahabwa amazu meza ari muri Kigali kandi hari ibindi ibindi bibyihishe inyuma bishingiye ku kwigizaho imitungo no gushaka gukwepa ubutabera.

Sgt. Tuyizere Mose, wahoze muri FDLR ari mu mutwe udasanzwe uzwi nka CRAP yagaragaje uko yarwanye intambara ya M23
Abarwanyi ba FDLR byagaragajwe ko bafatanya bya hafi na FARDC
Abahoze mu mashyamba ya Congo muri FDRL batahutse mu Rwanda bavuga ko FDRL ari ishyiga ry'inyuma rya FARDC
Ikibuga cy'Ikindege Mpuzamahanga cya Goma kirindwa na FDRL

Amashusho: Nkusi Christian




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kurinda-ikibuga-cy-indege-cya-goma-kugenzura-imipaka-uko-fdlr-yabaye-ishyiga-ry

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)