Kuva Perezida Tshisekedi yaburirwa irengero, ubutegetsi muri kongo bwandaraye mu mayirabiri. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva tariki 07 Mata 2024, Abakongomani baribaza aho Perezida wabo Félix Tshisekedi yarengeye, dore ko n'ibyegera bye bitabasha gusobanura uko kuburirwa irengero k'umukuru w'igihugu.

Igitutu kimaze kuba cyinshi ku bategetsi, umuyobozi w'ibiro bya Perezida niwe wikuye mu isoni, yandika ku rubuga rwa 'X' ko Perezida ari mu mahanga 'mu nyungu z'igihugu'.

Icyakora, hari inkuru zivuga ko Perezida Tshisekedi yaba arwariye mu bitaro by'i Buruseli mu Bubiligi, ariko nta yandi makuru ahari afatika, uretse kuvuga gusa ko hari abamubonye ku kibuga cy'indege ahaguruka i Kinshasa.

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, abaturage bariye karungu, bibaza uburyo ubuzima bw'Umukuru w'Igihugu bwagizwe ubwiru, kuko ngo n'iyo yaba arembye nk'uko bihwihwiswa, 'abamutoye' bakeneye kumenya uko bazaziba icyuho cye.

Uko byamera kose, Tshisekedi yaba arwaye, cyangwa yaragiye kwirira iraha nk'uko nabyo binugwanugwa, ibura rya Perezida ryahagaritse ubuzima bw'igihugu, kuko inzego z'ubutegetsi ziri mu rungabangabo.

Mbere yo kuburirwa irengero, Tshisekedi yashyizeho Madamu Judith Suminwa Tuluka nka Minisitiri w'Intebe mushya, ariko aramutererana, yifatira rutemikirere batanagiye inama ku madosiye manini areba imiyoborere y'igihugu.

Minisitiri w'Intebe agomba kwemezwa n'inteko ishinga amategeko. Nyamara nubwo abagize iyo nteko bazwi, biro igomba kuyiyobora ntirajyaho. Nta n'uwakwemeza ko izajyaho vuba urebye intambara iri hagati ya Christophe Mboso usanzwe ayobora iyo nteko, Vital Kamerhe wabyemerewe na Tshisekedi, n'abandi barwanira iyo myaka ikomeye. Birasaba rero ko Perezida Tshisekedi ahaba agahosha ubwo bushyamirane.

Kuba Minisitiri w'Intebe ataremezwa, bivuze ko adashobora no gushyiraho abagize guverinoma, ngo anatangaze imigabo n'imigambi izagenderaho. Ibi bisobanuye ko Kongo ikomeza kuyoborwa na Guverinoma ya Sama Lukonde, kandi imaze ukwezi n'igice yareguye.

Kongo kandi ubu ntifite sena yemewe n'amategeko, kuko iyari ihari nayo yacyuye igihe. Abasenateri bashya bagomba gutorwa n' inteko zihagarariye intara(parlements provinciaux), kandi nubwo abazigize batowe ariko ntibaremezwa ngo batangire inshingano ku mugaragaro, zirimo nyine gutora abasenateri no gushyiraho ba guverineri b'intara. Ubwo intara nazo ziri mu gihirahiro, kuko ubu ziyobowe n'abatemewe n'amategeko.

Muri rusange rero ubutegetsi bwa kongo burandaraye, kubera Tshisekedi utazi cyangwa udaha agaciro ubuzima bw'abanyagihugu yitwa ko areberera.

Iyo bavuze imiyobirere iciriritse rero ni nk'ibi baba bashaka kuvuga.Tshisekedi n'abambari be ntibashaka kwemera ko nta bushobozi bafite bwo kuyobora Kongo, ahubwo buri gihe amafuti yabo bakayegeka ku bandi, by'umwihariko ku Rwanda rwagowe.

The post Kuva Perezida Tshisekedi yaburirwa irengero, ubutegetsi muri kongo bwandaraye mu mayirabiri. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/kuva-perezida-tshisekedi-yaburirwa-irengero-ubutegetsi-muri-kongo-bwandaraye-mu-mayirabiri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kuva-perezida-tshisekedi-yaburirwa-irengero-ubutegetsi-muri-kongo-bwandaraye-mu-mayirabiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)