Kwibuka 30: Arsenal yifatanyije nu Rwanda, i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu batandukanye barimo Inshuti z'u Rwanda bari kwifatanya n'Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye. Ni muri Urwo rwego ikipe ya Arsenal ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza nayo yifatamyije n'u Rwanda mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo zirimo X, Instagram ndetse na Facebook.

Ni ubutumwa bwatambukijwe n'abakinnyi bayo bo mu ikipe y'abagabo n'abagore ndetse n'Abanyabigwi bose bakaba barasuye u Rwanda. 

Abo ni myugariro ukomoka mu Buhorandi, Jurrien Timber ukinira ikipe y'abago ,umunya-Australia, Caitlin Jade Foor, Umunya -Ireland Katie McCabe ndetse n'umunyaabigwi ndetse akaba abashinzwe siporo muri iyi kipe Eduardo César Daud Gaspar.

Muri ubu butuma batanze basimburanwa bagize bati" 

Jurrien Timber"Kwibuka.

Katie McCabe: Uyu munsi ni umwaka wa 30 wo Kwibuka 

Caitlin Jade Foor: Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Jurrien Timber: Mu rugendo mperuka gukorera  mu Rwanda nasuye Urwibutso rwa Jenoside kandi nize byinshi ku amateka.

Caitlin Jade Foor: Nasanze ari Uburezi  ariko nanone  icyarimwe bibabaje kumenya ko hashize imyaka 30 gusa bibaye.

RP: Mu by'ukuri byari bigoye gufata amarangamutima yacu bitewe n'ibyo abantu banyuzemo gusa nanone nashimishijwe nuko byamfunguye amaso.

Eduardo César Daud Gaspar: Igihe najyaga mu Rwibutso, nabonye ibibazo abakiriho bahura nabyo kandi ndabimenya .

Katie McCabe: Byankoze ku mutima no ku mitima y'abakobwa nyuma yo kubona aho igihugu cyahoze n'aho kiri kugeza ubu.

Jurrien Timber: Abantu mu Rwanda ni beza batwakiriye neza. Twabonye amasura yishimye gusa.

Eduardo César Daud Gaspar: Nishimiye imbaraga zabo rwose.

Jurrien Timber: Kubona abana,bakina umupira,bishimye byari bitangaje. Ku Kwibuka ku nshuro ya 30, ubutumwa bwanjye ku bakinnyi bato ba AS Kigali na Nyagatare ni ugukomeza gukora cyane, kuba hamwe no gutinyuka kugira ngo mugere ku nzozi zanyu.

Katie McCabe: Ubutumwa bwacu ku bakobwa n'abakiri bato bakina umupira w'amaguru mu Rwanda.

Caitlin Jade Foor: Ni ugukomera  kandi ugahora wiyizera muri wowe.

RP: Mukomeze mukore imyitozo kandi muhore mufite inzozi.

Eduardo César Daud Gaspar: Ntibyoroshye kuhagera ariko inzozi ni ikintu cyiza ushobora kugira imbere mu mutima wawe".

Arsenal ifitanye umubano n'u Rwanda nyuma yuko kuva muri Gicurasi 2018 Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye n'iyi kipe , u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere  aho  aho yambara 'Visit Rwanda' ku kuboko kw'ibumoso ku ikipe nkuru, iy'abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y'abagore.


.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141705/kwibuka-30-arsenal-yifatanyije-nu-rwanda-igenera-ubutumwa-abanyarwanda-141705.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)