Kuri uyu wa 07 Mata ni bwo hatangijwe Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi,mu muhango watangiriye ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali turi ku Gisozi ugakomereza muri BK Arena.
Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly akaba yagaragaje ko ibisekuru byo muri za 50 na kugera muri 80, wasangaga bihererekanya ingengabitekerezo ya Jenoside yanabaye imvano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ariko ubu byahindutse u Rwanda rugizwe n'abanyarwanda baharanira icyarwubaka ati'Uyu munsi turi igisekuru cyatorejwe kikanahabwa ibya ngombwa bitari ibyo kurandura iryo hererekanwa [Ry'ingengabitekerezo ya Jenoside] gusa ahubwo no kubaka u Rwanda rukomeye, rwunze ubumwe turi abadahagarikwa.'
Uyu mukobwa yaboneyeho gushimira kandi abagize uruhare mu kubohora igihugu ati'Ku babyeyi bacu babohoye igihugu, bayobozi turashaka kubahamiriza ko ibyuya n'umuhate wanyu bitapfuye ubusa.'
Miss France 2000, Sonia Rolland ufite Nyina w'umunyarwanda na Se w'umufaransa yifatanije n'abanyarwanda avuga ko yakabaye ari i Kigali ariko bitabashije gukunda ariko azirikana ibihe u Rwanda rwinjiyemo.
Sonia Rolland ati'Rwanda rwambyaye, Banyarwandakazi, Banyarwanda bavandimwe, kuri uyu munsi wo kwibuka ku nshuro ya 30 abacu bazize akarengane kuko bavutse ndabahumurije mwese. '
Mu gusoza yasabye ko abantu bose barushaho guharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazasubira bibaho #NeverAgain.
Meddy na we yagaragaje ko u Rwanda rwinjiye mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 30 ati'Imyaka 30 ishize u Rwanda rwanyuze mu minsi y'umwijima Hora Rwanda #Kwibuka30.'
Ally Soudy yagize ati'Imyaka 30 irashize, babyeyi twabuze, muhumure twarakuze, ikirenze ibindi, twarashibutse, aya amashami mubona, muhumure azera udushami, ntaho tuzajya, Imana yonyine niyo igena. Reka tubane m'urukundo n'ubumwe.'Sonia Rolland yakomeje abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Ally Soudy yifashishije abana be yibutsa abanyarwanda ko u Rwanda ruzahorahoMeddy yikije ku myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye asaba abantu gukomera Mutesi Jolly yashimiye abagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi