Kwibuka 30: Perezida Kagame na Madamu bacanye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata 2024, witabiriwe n'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma n'abandi banyacyubahiro, wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame babanje gushyira indabo ku mva rusange ndetse banunamira imibiri y'inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye ku Gisozi.

Urumuri rw'Icyizere' ntirujya ruzima mu gihe cyo Kwibuka kimara iminsi 100, rusobanura kudatezuka ku rugamba rwo gushaka amahoro, kubabarirana ndetse no kugera ku bumwe n'ubwiyunge kw'Abanyarwanda. Iyi minsi 100 yo Kwibuka ihwanye n'iminsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamaze aho bicwaga  amahanga arebera.

Abahagarariye ibihugu n'Imiryango Mpuzamahanga baje kwifatanya n'u Rwanda mu bikorwa byo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, nabo bashyize indabo ku mva.

Abo bayobozi barimo Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua; Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo; Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland n'Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ruruhukiyemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi irenga ibihumbi magana biri na mirongo itanu (250,000).

Aha hakaba ari ku gicumbi cy' imiryango y'abarokotse Jenoside, abavandimwe n'inshuti bahurira bibuka ababo.

Nk'ahantu ho kwibukira no gutanga inyigisho ku mateka yaranze u Rwanda, urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyira imbaraga mu kwigisha abantu ububi bwa Jenoside n'ubundi bwicanyi ndengakamere mu rwego rwo kurinda ko yakongera kubaho ukundi.

Mu gihe cy'iminsi ijana yo Kwibuka, abasura uru rwibutso basabwa gusiga ubutumwa bwo kwibuka mu gitabo cyagenewe abashyitsi, mu rwego rwo gukomeza kwibuka abazize Jenoside no gutera imbaraga abayirokotse.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rugizwe n'ibice bitatu bisurwa, igice kinini ni ikivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hari igice cyagenewe kwibuka abana bazize Jenoside n'igice kigaragaza amateka ya Jenoside yakozwe mu bindi bihugu kw'Isi.

Hari ibindi bice nkaho abantu bashobora kwigira amateka bakoresheje ikoranabuhanga, ubusitani ndetse n'imva rusange zishyinguwemo imibiri y'abazize Jenoside. Ibi bice byose bitanga inyigisho ku basura urwibutso.


Perezida Kagame na Madamu bacanye urumuri rw'icyizere 

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye imibiri y'inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua 

Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland

Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihigu bikoresha Ururimi rw'Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo 

Bill Clinton wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1993 kugeza mu 2001 (Uri hagati) na Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w'u Bufaransa (Uri iburyo) ari mu bitabiriye umuhango wo gutangiza ibikorwa byo #Kwibuka30 


Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi bunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Gisozi








Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141700/kwibuka-30-perezida-kagame-na-madamu-bacanye-urumuri-rwicyizere-amafoto-141700.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)