Ibi byatangajwe ubwo abakozi n'ubuyobozi bwa AOS basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 19 Mata 2024 mu kwifatanya n'u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma yo gutambagizwa ibice binyuranye bigize uru rwibutso no gusobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyize indabo ku mva banunamira inzirakarengane zirushyinguyemo.
Umwe mu bayobozi bashinzwe abakozi muri AOS, Rwabukayire Augustin, yavuze ko iki kigo gikoreramo urubyiruko rwinshi kandi nk'ubuyobozi bifuza kubafasha gusobanukirwa neza amateka yaranze Igihugu.
Ati 'Dufite urubyiruko rwinshi muri AOS, tuba dushaka ko rusobanukirwa neza ko iterambere n'imirimo rukora isanzwe bishingira ku mateka yabo. Iyo ruje hano birufasha gusubiza amaso inyuma rukareba uko urubyiruko bagenzi babo bakoresheje imbaraga zabo basenya igihugu ariko uyu munsi bo bakaba bashobora gukoresha imbaraga zabo mu kubaka igihugu'.
Umuyobozi Mukuru wa AOS, Seong Woo Kim, yavuze ko ubuhamya bw'abarokotse Jenoside yabonye mu rwibutso, byatumye yumva yasaba buri wese ukunda u Rwanda aho ari hose ku Isi kwigira ku mateka ashaririye rwanyuzemo atari ukuyasoma gusa mu bitabo.
Ati 'Dukwiye kurushaho kunga ubumwe mu kwirinda ko ibintu nk'ibi byakongera kuba. Iki gihugu kandi kizakomeza gutera imbere kuko cyongeye kwiyubaka kandi icyo ni ikintu gikomeye cyane.'
'Mu rwego rwo kongera kwiyubaka kw'igihugu dukwiye kwita ku barokotse Jenoside kandi isura y'iki gihugu nayo igenda yiyubaka kandi na twe nka sosiyete itanga serivisi z'ikoranabuhanga dukora uko dushoboye ngo dushyigikire ibindi bigo by'imbere mu gihugu'.
Sosiyete ya AOS itanga serivisi z'ikoranabuhanga binyuze mu kubika amakuru y'imbuga za internet (web hosting).
Isanzwe igira uruhare mu bikorwa byo kwita ku bacitse ku icumu binyuze mu kububakira no kuboroza inka, kuganiriza urubyiruko amateka no kwita ku nzibutso.