Ni ubutumwa Richard Collins, yageneye urubyiruko arusaba kwigira ku mateka rukazirikana icyo igihugu kirwitezeho. Yabigarutseho ubwo abakozi ba Kigali Marriott Hotel na Four Points by Sheraton Kigali, bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku Rwubutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi mu gikorwa cyabaye ku wa Gatatu ku ya 17 Mata 2024.
Yagize ati 'Gutera imbere kw'igihugu kuba kuri mu biganza by'urubyiruko. By'umwihariko urubyiruko rwo mu Rwanda kuko rutangaje cyane, ngenda henshi hashoboka ariko icyo nabonye mu bakiri bato hano bakora baharanira guteza imbere igihugu kuruta bo ubwabo.'
Richard, yakomeje agira ati 'Ni ku nshuro ya kane ngeze hano ku Rwibutso, ikintu kimwe gihora kintangaza ni ukuntu ukubabarira, ubumwe n'ubudaheranwa byaranze Abanyarwanda n'uko bigiye ku mateka yabo bakaba bageze ahantu heza.'
Ni igikorwa cyatangiwemo ubuhamya bwa Dusenge Dalia Arlette, ukorera muri Kigali Marriott Hotel, watekerereje bagenzi be bakorana uko ababyeyi be bishwe batemwa ingingo z'umubiri n'uko yarokotse umuhoro yakubiswe mu musaya, ariko nanone agaruka no ku nzira ye yo kwiyubaka, urugendo yaherekejwemo n'imiryango yashyiriweho abarokotse.
Pasiteri Antoine Rutayisire, watanze ikiganiro yagaragaje ko iyo abantu bibuka baba bagomba no kuzirikana ko hari Imana yabakijije, abasirikare bitanze bagahagarika Jenoside yari iri gukorerwa Abatusti bakagira n'abo barokora, ndetse bakanibuka imiyoborere mibi yagejeje u Rwanda mu icuramburind.
Ati 'Duhane agaciro, buri muntu wese uhura nawe ahantu hose, ikindi ni uko twibuka kugira ngo duhinduke abantu beza, batandukanye n'abo twigeze kubamo. Mwe muri ikiragano kindi mwigire ku makosa twakoze ntimuzayasubiremo niyo mpamvu twibuka tukabaha amakuru y'imbitse y'ibyabaye.'
Ubuyobozi bukuru bwa Kigali Marriott na Four Points by Sheraton Kigali, butangaza ko mu nzira yo gukomeza kubaka u Rwanda, bwiyemeje gutanga umusanzu mu guhindura Igihugu igicumbi cy'ubukerarugendo, kuhakirurira ishoramari no gutanga umusanzu ku bukungu bwacyo binyuze mu kurema imirimo.
Amafoto: Niyonzima Moses