Kwibuka30: Apotre Serukiza Sosthene yashimye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umushumba Mukuru w'Itorero rya Eglise Messianique Pour la Guerison des ames au Rwanda, Apotre Serukiza Sosthene, yifatanije n'abanyarwanda mu bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, atanga ubutumwa bugaruka ku byagezweho mu myaka 30 ishize, ashimira ubuyobozi bwiza bw'u Rwanda.

Apotre Serukiza Sosthene yibukije abakirisito inshingano bafite muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro y 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko Imana ifite umugambi mwiza ku Rwanda. Ati: "Imana yaremye iki gihugu ikakiremera n'Abanyarwanda, umugambi wayo ni mugari ni munini. Ntacyasenya iki gihugu".

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Apotre Serukiza yagarutse ku myaka 30 ishize abanyarwanda biyubaka nyuma y'ibihe by'umwijima n'ubwicanyi bw'indengakamere bari bavuyemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abarenga miliyoni imwe. Yavuze ko Imana yahaye u Rwanda ubuyobozi bwiza bwaje nk'impano ikomeye.

Ati: "Imyaka 30 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nk'abakozi b'Imana tuyibona nk'urufatiro rwiza, kubaka 'Fondation' y'igihugu kitajegajega, kitanyeganyezwa, gifite imbaraga n'imizi ku buryo ntawapfa kugisenya. Ni nk'umuntu ugiye kubaka inzu y'igorofa ndende ikomeye, atinda muri 'Fondation".

Uyu mushumba akaba n'umubwirizabutumwa bwiza yasabye abamenye Imana kwatura ibyiza ku gihugu cy'u Rwanda, kuko kwatura birema ndetse Imana igahira ibyo batuye bikaba impamo. Yatangaje ibi ubwo yari abajijwe uruhare rw'abakristo mu bihe byo #Kwibuka30.

Yagize ati: "Kwatura ibintu byiza bikomeye ku gihugu. Abizera Imana barahagararaga bakatura ibyo bizera, bakatura ibyo bifuza kubona byiza kandi Imana ikabisohoza. Abantu ni bature amahoro, bature ubuzima, bature ubutsinzi, bature ko Imana iri muri bo".

Arashimira ubuyobozi bwiza bwabaye hafi abanyarwanda bagahumurizwa. Ati: "Bibiliya iravuga ngo ubuyobozi bwose butangwa n'Imana, ariko hari ubuyobozi buza bukaza ari igisubizo ku gihugu. Turashimira ubuyobozi dufite bwiza bwaje bugahumuriza Abanyarwanda".

Apotre Serukiza yakomeje ashimira ubuyobozi bwiza bw'u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ati" Hari ubuyobozi buza bukaza ari igisubizo cy'Igihugu ndetse bukaza ari umusemburo wo gukira kw'Igihugu".

Asoza ati: "Turashimira Imana ko yaduhaye ubuyobozi bwiza bwaje mu nzira yuko ari umusemburo w'ibyiza atari inkoni ihana igihugu cyangwa kugisenya. Ubuyobozi nk'impano Imana yaduhaye tuzahora tubuzirikana kandi tunashimira iyabikoze".


Apotre Serukiza yabwiye abanyarwanda ko Imana yabahaye umugisha ukomeye w'ubuyobozi bwiza bwavanye u Rwanda mu icuraburindi


Apotre Serukiza yahumurije Abanyarwanda muri ibi bihe byo #Kwibuka30



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141787/kwibuka30-apotre-serukiza-sosthene-yashimye-ubuyobozi-bwu-rwanda-bwubatse-igihugu-kitanyeg-141787.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)