Ni igikorwa cyahurije hamwe abakozi n'abayobozi b'uru ruganda ndetse n'imiryango n'inshuti b'abahoze ari abakozi b'uru ruganda bishwe muri Jenoside. Cyanitabiriwe kandi n'abashyitsi batumiwe muri uyu muhango wo kwibuka.
Iki gikorwa cyo kwibuka cyaranzwe n'umuhango wo gushyira indabo ku mva z'abaruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rw'i Rubavu ndetse n'urwa Ntarama. Cyakurikiwe n'ibiganiro biri mu murongo w'insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 30.
Kuri buri rwibutso, abitabiriye uyu muhango bigishijwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'imbaraga zakoreshejwe mu kuyihagarika. Jeanine Mudenge Uwase na Marcel Nsengiyumva barokotse Jenoside basangije abitabiriye iki gikorwa inzira ikomeye banyuzemo ubwo bahigwaga amanywa n'ijoro.
Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Bralirwa, Laetitia Uwera, yagaragaje ko kwiga amateka y'ibyabaye bifasha mu gukumira Jenoside ntizongere kubaho ukundi.
Ati 'Nk'abayobozi ndetse n'abo dukorana, tugomba gushyira imbaraga mu kwimakaza amahoro, imibanire myiza, n'ubwubahane mu iterambere rya sosiyete.'
Mu ijambo rye, Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yagaragaje ko Guverinoma igikomeye ku ntego yo kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge, ndetse akangurira buri wese gushyira hamwe mu kubaka igihugu.
Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa, Etienne Saada, yashimye ubuyobozi bw'u Rwanda ku bwo kwimakaza gahunda yo kwiyubaka mu mahoro n'ubwiyunge.
Ati 'Turashima cyane umuhate ukomeye wa Guverinoma y'u Rwanda wo kugarura no kubungabunga amahoro n'umutekano by'igihugu. Kwiyemeza gushyira imbere imiyoborere myiza ni inkingi ya mwamba mu kuzana ituze n'iterambere.'
Anitha Ndayisaba Mweramana, wari Uhagarariye Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano mboneragihugu yagaragaje ko kuri ubu Abanyarwanda bahisemo icyerekezo bifuza nk'igihugu, binyuze mu kwanga kuba abacakara b'amateka y'ahahise h'igihugu.
Ati 'Tugomba kandi gukora ibishoboka byose kugira ngo twe abariho tuzahore twibuka amateka yacu, kubikora twaba twizeye ko ubwicanyi bwakorewe abacu butazongera kuba ndetse bigashyira imbere gahunda yo kwibuka, ubumwe no kongera kwiyubaka.