Abahanzi biganjemo urubyiruko, bafatanije kuririmba indirimbo y'ihumure, bishimira ibyagezweho nk'abanyarwanda birimo umutekano, ubumwe, no kwiyubaka muri rusange.
Aba bahanzi bagarutse ku mutekano usesuye uri mu gihugu cy'u Rwanda, bigatuma bakora ndetse bakagera kuri byinshi nta muntu ubatangiriye ndetse nta n'umwe ubavangura, bose bakitwa abanyarwanda. Bati: "Ubumwe ni bwo tugize intego, reka dutere imbere maze twamamare, u Rwanda rwarahamye ubu turashikamye."
Fireman ati: "Ujya gukira indwara arayirata. Ndakwibuka uzima ariko ubu uraka, wanishumbushije urubyiruko ushaka, simbitindaho iby'ubushongore n'ubukaka. Urugamba narwo turacyarurwana, mu kwiyubaka dufatanije urunana. Ntawasenya ibyagezweho ino mu Rwanda, uwarenga umurongo twamukoramo umuganda".
Uru rubyiruko rwishyize hamwe rukomeza abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, banahamya ko biteguye gukorera Igihugu cyabo bakoresheje imbaraga zabo n'impano zabo bageza kure ubutumwa bufasha benshi kandi bunze ubumwe nk'abavandimwe.
REBA INDIRIMBO "TWUNZE UBUMWE" YAHURIWEMO N'ABAHANZI BATANDUKANYE