#KWIBUKA30: Hashimwe Inkotanyi - Ubutumwa bw'abarimo Kevin Muhire, Haruna na Tyson #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakinnyi batandukanye bifatanyije n'Abanyarwanda n'Isi yose muri rusange Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 aho ubutumwa bwa bo bwagiye bugaruka ku guharanira ko bitazongera ukundi.

Guhera tariki ya 7 Mata 2024, u Rwanda rwinjiye mu cyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Abakinnyi mu mikino itandukanye, nk'abantu bakurikirwa n'umubare munini, ijwi rya bo rikaba rigera kure, batanze ubutumwa mu rwego rwo kwifatanya n'abandi banyarwanda muri ibi bihe bitoroshye.

Haruna Niyonzima ukinira Al Ta'awon yo muri Libya, yabwiye ISIMBI ko ari ibihe nk'abasiporutifu bakwiye gushyira hamwe bakibutsa ababakurikira kwamaganira kure abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati "Muri iki gihe u Rwanda n'Isi twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, nk'abasiporutifu twese dukwiriye gushyira hamwe twibutsa abakunzi bacu, Abanyarwanda muri rusange kwamaganira kure abapfobya n'abagifite Ingengabitekerezo ya Jenoside. Tugire uruhare mu kwiyubakira u Rwanda ruzira urwango. Twibuke Twiyubaka!"

Umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Volleyball na REG VC, Niyogisubozo Samuel Tyson, yasabye Abanyarwanda guhorana inyota yo kusa ikivi cy'Abatutsi bishwe muri Jenoside bazira uko bavutse.

Ati "Ubutumwa nagenera Abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye byo Kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ugukomeza kubaho dukomeye kandi dukomeza kurwanirira kusa ikivi cy'abacu bishwe bazira uko bavutse. Dukomeze twibuke kandi twiyubaka."

Mbesutunguwe Samuel wa Police HC ndetse n'ikipe y'igihugu ya Handball yavuze ko nk'abanyarwanda bagomba guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.

Ati "Tugomba Kwibuka Twiyubaka duharanira ko bitazongera kubaho ukundi. Rwanda mugogongo uduhetse reka abawe tukwihoreze tukwizeza ko bitazongera kubaho ukundi."

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yihanganishije buri munyarwanda wagizweho ingaruka na Jenoside ariko na none ashimira Inkotanyi zayihagaritse.

Ati "Ndihanganisha buri munyarwanda wagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nshishikariza urubyiruko twese ko twaharanira ko bitazongera ukundi. Ndashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi."

Uwahoze ari myugariro wa Rayon Sports akaba aheruka gusezera, Irambona Eric Gisa yasabye abakuru kwigisha abana amateka y'ukuri y'u Rwanda kandi muri ibi bihe bakaba hafi y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bafite intimba n'agahinda.

Ati "Dukwiye kwigisha abana amateka, amateka y'ukuri bakamenya ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikibi kiruta ibindi. Ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi ziragaragara, ni igihe rero cyo kwirinda ko itazongera kuba ukundi. Tube hafi abarokotse Jenoside kuko ibi ni ibihe bitoroshye kuri bo, bafite agahinda, barababaye kandi twirinde buri muntu wese wagerageza kubakomeretsa, ikindi dutange amakuru ku gihe mu gihe tubonye abagifite Ingengabitekerezo ya Jenoside."

Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu minsi 100 gusa abarenga miliyoni miliyoni barihswe bazira uko bavutse.



Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/kwibuka30-hashimwe-inkotanyi-ubutumwa-bw-abarimo-kevin-muhire-haruna-na-tyson

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)