Mu gikorwa cyabaye ku ya 5 Mata 2024 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, Umuyobozi Mukuru Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n'Umuco [UNESCO], Audrey Azoulay, yashyikirije Guverinoma y'u Rwanda, icyemezo gihamya ko inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi, zashyizwe mu Murage w'Isi iri shami rishinzwe kubungabunga.
Icyemezo cyo kwandika Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murage w'Isi mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n'Umuco [UNESCO], cyafatiwe mu Nama ya 45 y'Inteko Rusange ya Komite yiga ku Murage w'Isi, ku wa Gatatu, tariki ya 20 Nzeri 2023.
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko iki gikorwa kije cyiyongera ku bindi byakozwe, birimo nk'itangwa ry'ubutabera ryemejwe n'ishyirwaho ry'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, kwemeza Jenoside yakorewe Abatutsi bikozwe n'Umuryango w'Abibumbye n'indi miryango ndetse n'ibihugu.
U Rwanda rwabonye icyemezo cy'uko izi nzibutso zashyizwe mu murage w'Isi wa UNESCO, nyuma y'imyaka 15 Leta y'u Rwanda ibisabye.
Dore ibyihariye ku nzibutso enye zashyizwe mu murage w'Isi wa UNESCO:
1. Urwibutso rwa Kigali
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi ruri mu nzibutso nini mu Rwanda, rushyinguyemo imibiri y'inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi barenga ibihumbi 250 muri Mata 1994.
Kimwe mu byatumye uru rwibutso rushyirwa mu murage w'Isi, ni uko ruri mu Mujyi wa Kigali rukaba rwubatse mu Murwa Mukuru w'Igihugu, ahatuye abanyarwanda benshi baturuka hirya no hino mu gihugu ndetse n'abanyamahanga.
Kuba kandi muri Kigali hatuyemo ba kavukire ndetse n'abandi baturuka mu turere twose tw'igihugu, ni ikintu gikomeye kuko abahashyinguye ari inzirakarengane za Jenoside zakomokaga mu bice byose by'igihugu.
2. Urwibutso rwa Nyamata
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyamata, ruherereye mu Karere ka Bugesera mu Ntara y'Iburasirazuba, rukaba rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi barenga ibihumbi 45.
Uru rwibutso ni Kiliziya, aho abantu bahungiye bibwira ko badashobora kwicirwa mu nzu y'Imana, ariko nyuma leta iza gutanga itegeko ry'uko nta hantu na hamwe hagomba gusigara hatagabwe ibitero.Â
Ubwo Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yavugaga byimbitse ku cyatumye uru rwibutso rushyirwa mu murage w'Isi yaragize ati: 'Twagiye twerekana buri rwibutso n'umwihariko, Nyamata buriya ihagarariye abiciwe mu nsengero no muri Kiliziya zose.
Ariko noneho Nyamata, ukanerekana imiturire y'u Bugesera kubera ko cyari igice kidatuwe, Abatutsi bimuwe mu bindi bice by'igihugu, bahaba mu buzima bugoye, u Bugesera barabutunganya kugeza ubwo bahabiciye.'
3. Urwibutso rwa Bisesero
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Bisesero ruherereye mu Karere ka Karongi, rwafunguwe ku itariki ya 7 Mata mu 1997, ruza kongera kuvugururwa rumurikwa ku mugaragaro ku ya 27 Kamena mu 2014. Muri uru rwibutso hashyinguye imibiri y'Abazize Jenoside barenga ibihumbi 50.Â
Avuga kuri Bisesero, Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko iyari Perefegitura ya Kibuye yagushije ishyano rikomeye kubera ko muri Guverinoma y'abicanyi, yari iyifitemo abaminisitiri bane bose bayikomokamo harimo n'abakomokaga aha mu Bisesero, batije umurindi bikomeye Jenoside.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero, hari amateka y'Abatutsi banze kwicwa batirwanyeho, bahangana n'ibitero bakoresheje intwaro gakondo, imisozi irabafasha. Uko kwanga gupfa rero, nabyo bifite isomo biha amahanga.
4. Urwibutso rwa Murambi
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Murambi ruherereye mu Karere ka Nyamagabe, ruruhukiyemo imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside barenga ibihumbi 50. Uru rwibutso, rufite uwimihariko wo kuba rugaragaza uruhare rutaziguye rw'amahanga yahagarikiye Jenoside yakorerwaga Abatutsi, aho ingabo z'Abafaransa zari zarashyize ibirindiro mu cyiswe 'Zone Turquoise,' zarebereye abicwaga.
Ubusanzwe aha i Murambi hahoze ikigo cy'amashuri cyarimo cyubakwa kitararangira, kikaba cyari ishuri ry'imyuga rya ETO (Ecole Technique Officielle). Mu bihumbi 50 by'abari bahahungiye, harokotse abatageze kuri 40 gusa.
Uru rwibutso ni ahantu hari ishuri ariko igihe cya Jenoside kigeze, bahakusanyiriza Abatutsi, barabica. Icyo gihe abategetsi ba Perefegitura ya Gikongoro bahahurije Abatutsi benshi bababeshya ko bagiye kubarinda, ariko ku wa 20 no ku wa 21 Mata mu 1994 barabatsemba. Ni ahantu umuntu yavuga ko hahagarariye inzu zose za Leta n'iz'ubutegetsi ziciwemo Abatutsi mu 1994.
Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize tariki 6 Mata 2024, nibwo Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n'Umuco, UNESCO, ryashyize ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe, ikimenyetso cy'uko rwanditswe ku rutonde rw'Umurage w'Isi.
Umuyobozi Mukuru wa UNESCO, Audrey Azoulay washyize ikimenyetso kuri uru rwibutso, yagaragaraje ko biteye agahinda kuba aharimo kubakwa ishuri ngo ritange ubumenyi harahinduwe aho kwicira abantu. Yongeyeho ko ibi bitanga umukoro wo kwimakaza uburezi bwita ku kiremwamuntu aho kuba uburezi bwimakaza urwango.
Abasesengura amateka ya Jenoside, baremeza ko kuba hari inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zanditswe na UNESCO mu murage w'Isi, byashimangiye uburemere n'agaciro amahanga aha Abatutsi basaga Miliyoni bishwe mu gihe cya Jenoside bazira ubwoko bwabo.
Zimwe mu mpamvu Leta y'u Rwanda yashingiyeho mu gutanga iki gitekerezo, ni ukugaragariza Isi itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa ry'umugambi wa Jenoside ndetse no guhangana n'abayipfobya bari hirya no hino ku Isi.
Â