Kwibuka30: Icyusa cyIngenzi numwanditsi Rur... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gisigo bise 'Impamvu yarokotse ('La raison de sa Survie) bagishyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata 2024, mu gihe Abanyarwanda n'Isi batangiye iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw'abarenga Miliyoni.

Rurangwa Jean Marie Vianney wanditse iki gisigo, asanzwe ari Umwarimu, umwanditsi w'ibitabo, ikinamico ndetse n'imivugo.

Muri iki gisigo gishya, yishyize mu mwanya w'umusore warokotse Jenoside ubabaye, wigunze, wubitse umutwe, wibaza niba koko Imana ibaho.

Ni umusore uri gutekereza ibihe byiza byangijwe n'abicanyi, banamwambuye ibyo we yafataga nk'agaciro gakomeye cyane. Yibuka abe batakiri kumwe, bene wabo, ababyeyi be n'abandi yari kuba ari kumwe nabo iyo baticwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri we yumva imiborogo y'abana bato bariraga bahamagara ababyeyi babo. Ari kubona amashusho y'abagabo batemagurwaga kuva mu gitondo kugeza n'ijoro.

Ni umusore uri gutekereza ku bagore bafatwaga ku ngufu muri Jenoside, bakabakorera ibintu biteye ubwoba, abasaza binginga ababicaga bakabaha amafaranga kugira ngo 'babice neza'.

Icyusa cy'Ingenzi yabwiye InyaRwanda ko yahuje imbaraga na Rurangwa Jean Marie Vianney mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi no 'kumvikanisha ubukana Jenoside yakoranwe'.

Jenoside yakorewe Abatutsi Jean Marie Vianney Rurangwa atari mu Rwanda, aho akuriye yamenye amateka y'u Rwanda, yiyemeza gukora igisigo yishyize mu mwanya w'umusore warokotse Jenoside ubara inkuru y'uko byagenze.

Mu nyikirizo y'iki gisigo, Cyusa aririmba ashishikariza Abanyarwanda n'Isi yose mu kwibuka 'kubera ko ari ngombwa'. Ati "Yemwe banyarwanda kwibuka ni ngombwa Pe. Tuzirikana abacu bazize uko baremwe.'

Icyusa cy'Ingenzi yatangaje ko bakoze iki gisigo mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu 2022, Rurangwa yasohoye igitabo yise 'Au-delà de l'imaginable' gishingiye ku buzima bwa nyabwo Abanyarwanda babayemo mu buhunzi mu Burundi. Ni igitabo yatuye Abanyeshuri yigishije kuri Collège Saint Albert i Bujumbura.

Iki gitabo cyaje kiyongera ku bindi bitabo afite bishingiye ku nkuru mpimbano (Roman), byanamusunikiye gukora umuvugo ugaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi akifashisha Icyusa cy'Ingenzi mu kuwushyira mu majwi. 


Icyusa cy'Ingenzi yifashishije umwanditsi Rurangwa gushyira mu majwi igisigo cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 

Rurangwa Jean Marie Vianney yanditse igisigo yishyize mu mwanya w'umusore warokotse Jenoside

KANDA HANO WUMVE IGISIGO 'LA RAISON DE SA SURVIE' CYA JEAN MARIE VIANNEY RURANGWA NA ICYUSA CY'INGENZI




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141733/icyusa-cyingenzi-numwanditsi-rurangwa-bahuriye-mu-gisigo-gishingiye-ku-ntekerezo-zumusore--141733.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)