Kwibuka30: Ingabo za Loni zatereranye Abatuts... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 11 Mata, Umutwe w'Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zo mu Bubiligi zatereranye abatutsi barenga 2000 bari bawuhungiyeho mu ishuri rya ETO-Kicukiro, kandi nta bundi butabazi bafite.

Uyu munsi ni wo Interahamwe n'abandi bahutu bari bavuye muri Komini Murambi yose bateye kuri Kiliziya ya Kiziguro ahari hihishe abatutsi bagera 5,500.

Icyo gitero bagabye kuri Kiliziya ya Kiziguro, cyari kiyobowe n'uwahoze ari Burugumesitiri wa Murambi Gatete Jean Baptiste ari kumwe na Mwange wari Burugumesitiri mushya wa Komini Murambi, Valens Byansi wari Perezida wa CDR muri Murambi, Rwabukumba wahoze ayobora Komini Muvumba, Nkundabazungu n'abasirikare.

Nyuma ya Jenoside, Burugumesitiri Gatete Jean Baptiste yakatiwe n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, igifungo cy'imyaka 30 naho Onesphore Rwabukumba akatirwa igifungo cya burundu n'urukiko rwo mu Budage.

Abo bicanyi bategetse abapadiri n'ababikira kwitandukanya n'Abatutsi bagombaga kwicwa. Icyo gihe, abasirikare barashe amasasu ndetse batera na za gerenade mu kiliziya yuzuyemo impunzi z'Abatutsi na ho abaturage n'Interahamwe bakicisha ibikoresho bya gakondo. Abari bakirimo akuka babajugunya ari bazima mu cyobo cya metero 50 cyari cyaracukuwe mbere hafi ya kiliziya.

Impunzi z'Abatutsi zigera ku 30,000 ziturutse muri za Segiteri Mata, Rwamiko, Gorwe, Gisororo na Matyazo zahungiye kuri Paruwasi ya Kibeho zihabwa ikaze na Padiri Pierre Ngoga.

Burugumesitiri wa Komini Kivumu, Gregoire Ndahimana, yakoresheje inama n'abayobozi bose b'inzego z'ibanze muri Komini Kivumu, abategeka ko bashishikariza Abatutsi bose guhungira ahantu hamwe, cyane cyane mu Kiliziya ya Nyange. Abapolisi bo kuri Komini bategekwa gukwirakwiza ayo makuru bizeza Abatutsi ko nibahungira ahantu hamwe ari bwo babasha kurindirwa umutekano.

Kuva kuri 11-15/04/1994, abatutsi biciwe ahitwaga Segiteri Zoko, muri Selile ya Merezo, ku ishuri ribanza rya Nyamabuye, ku Gitare n'i Kavumu (ubu hubatse Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi) mu Karere ka Gicumbi.

Kuri iyo tariki, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bubiligi, Willy Claes, yabonanye n'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye amubwira ko u Bubiligi buri gukura ingabo zabwo mu mutwe w'ingabo za UNAMIR wari ushinzwe kugarura amahoro mu Rwanda.

Abatutsi bagera ku 3000 bari bamaze gutereranwa n'Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye, bajyanwe kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro ku mabwiriza yatanzwe na Colonel Leonidas Rusatira. Ingabo za FPR Inkotanyi zabashije kurokora abagera kuri 97 gusa kuri uwo munsi.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141806/ingabo-za-loni-zatereranye-abatutsi-3000-bari-bazihungiyeho-ibyaranze-tariki-ya-11-mata-19-141806.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)