Kwibuka30: Nyiranyamibwa Suzanne yasabye buri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje nyuma yo kuririmba indirimbo 'Ese Mbaze nde?' mu muhango wo kwibuka no kuzirikana ubuzima bw'abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bazizwa ko banze kwijandika mu mugambi wa Politiki mbi wari ugamije kurimbura Abatutsi.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mata 2024, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, hasozwa icyumweru cy'icyunamo.

Mu ijambo yavuze, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Biziman Jean Damascene, yumvikanishije kwibuka abanyapolitiki byibutsa akabararo n'agahinda, ariko bikanagaragaza 'ubudaheranwa bwatumye mu myaka 30, u Rwanda rwaratsinze ingaruka za Jenoside, rukaba igihugu abanyarwanda bishimiye kubamo, kubera politiki y'ubuyobozi bwiza bwahaye icyizere buri Munyarwanda.'

Yavuze ko 'Kwibukira Rebero tunabihuza no kuzirikana abahakesha ubuzima. Tariki 12 Mata 1994, Ingabo za RPA zafashe Rebero zishobora kurokora abahigwaga bihishe henshi mu Mujyi wa Kigali, zihereye muri St André i Nyamirambo mu ijoro rya 16 Mata 1994. Abagabo, abagore n'abana bagera kuri 50 banyujijwe Rebero, bajyanwa ku Nteko Ishingamategeko kwitabwaho.'

Ubwo yari asoje kuririmba indirimbo ye yise 'Ese Mbaze nde?' ijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw'abarenga Miliyoni, Nyiranyamibwa yavuze ko ari inshingano za buri wese kwibuka kugira ngo Jenoside itazasubira ukundi.

Yavuze ati 'Ndabaramutsa bayobozi bacu muri hano, banyacyubahiro, babyeyi, bana duteraniye hano muri uyu muhango wo kwibuka abacu bazize Jenoside, cyane cyane rubyiruko mbifuriza gukomera no kwihangana, kuko inshingano za buri wese muri twe ni ukubaho tugatsinda ikibi, aya mahano ntazongera kugwirira igihugu cyacu. Murakoze, twibuke, twiyubaka."

Uyu mubyeyi, mu 1973 yavuye mu Rwanda ahunze itoteza n'ubwicanyi, ajya kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yavuye nyuma y'imyaka 16 ajya kuba mu Bubiligi.

Mu Ukuboza 2016 ni bwo yagarutse gutura mu Rwanda nyuma y'imyaka irenga 40 yari ishize. Azwi cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Ndavunyisha', 'Ese mbaze nde?', 'Telefone' n'izindi.

Ijwi rye rizwi na benshi. Yigeze kubwira InyaRwanda ko cyera umuntu yafatwaga n'ikinaga, inganzo ikamutwara, indirimbo akaba ayanditse ubwo.

Avuga ko indirimbo ye ya mbere yise 'Ese mbaze nde?' yasohotse mu cyunamo cy'umwaka w'1996. Kandi ko atamenye uko yageze kuri Radio Rwanda.

Ati '…Habaga bariya bafotogarafe b'abanyamakuru, hakaba ubwo uyibaha wibwira ko bashaka kuyumva ikaba iragiye. Ntawamenyaga ukuntu zigenda. Ni nka ziriya twahimbye ku rugamba, nonese wamenya se zaragiye gute?


Nyiranyamibwa yavuze ko buri wese afite inshingano zo kurinda ko u Rwanda rwasubira mu icuraburundi


Nyiranyamibwa yaririmbye mu muhango wo kwibuka abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 

Perezida wa Sena, Kalinda François Xavier


Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donathille


Nyakubahwa Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Dr. Nteziryaryo Faustin


Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente 

Hamuritswe ubushakashatsi ku bwitange bw'abanyapolitiki 21 bemeye guhara ubuzima bwabo barwanya Jenoside yakorewe Abatutsi

Minisitiri Bizimana yashimangiye ko abanyapolitiki bibukwa batanze urugero rwo gushyira Ubumwe bw'Abanyarwanda hejuru ya byose




KANDA HANO UREBE NYIRANYAMIBWA ARIRIMBA MU KWIBUKA ABANYAPOLITIKI

 ">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141862/kwibuka30-nyiranyamibwa-suzanne-yasabye-buri-munyarwanda-guharanira-ko-jenoside-itazongera-141862.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)