Kwibuka30: Perezida Kagame yavuze kuri Mubya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata 2024, mu ijambo yavuze ko ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw'abarenga Miliyoni.

Ni mu muhango wabereye muri BK Areba, witabiriwe n'abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma, abahoze ari Abakuru b'Ibihugu, abayobozi bahagarariye ibihugu n'imiryango mpuzamahanga n'abandi.

Uyu muhango witabiriwe n'abarimo Salva Kiir wa Sudani y'Epfo; Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique, Perezida Denis Sassou-N'Guesso wa Congo-Brazzaville, Perezida Mialy R. Rajoelina wa Madagascar, Perezida Petr Pavel wa Czech Republic;

Perezida Mohamed Cheikh El Ghazouani wa Mauritania, Abiy Ahmed, minisitiri w'intebe wa Ethiopia, Jessica Alupo Visi Perezida wa Uganda, Visi Perezida Rigathi Gachagua wa Kenya, Guinea ihagarariwe na Lauriane Doumbouya, umugore wa Perezida Mamady Doumbouya

U Bwongereza buhagarariwe na Andrew Mitchell, Minisitiri w'terambere na Africa ndetse na Audrey Azoulay, umuyobozi mukuru wa UNESCO.

Mu ijambo ry'iminota irenga 45', Perezida Kagame yavuze inkuru ishingiye ku buzima bwe ijyanye na Mubyara we  wakoraga mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP, aho yari amaze imyaka irenga 15.

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiraga, Florence yaheze mu nzu yari hafi y'ikigo cya Gisirikare cya Camp Kigali, ari kumwe n'umwisengeneza, hamwe n'undi mwana ndetse n'abaturanyi bose bageraga kuri 12. Â Ã‚ 

Telefone yari mu nzu ye yakoraga. Kagame avuga ko yamuhamagaraga kenshi yifashishije telefone yisunze 'Satellite'. Umukuru w'Igihugu, yavuze uko yakomezaga kuvugana na Mubyara we ari nako 'yarushagaho kwiheba (Mubyara)'.

Yavuze ko Ingabo yari ayoboye 'ntizashoboraga kugera muri ako gace Florence yari aherereyemo'.

Kagame yavuze ko ubwo Lt Gen Romeo Dallaire wari uyoboye Ingabo za Loni zari zishinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR) mu 1994 yamusuraga ku Murindi, yamusabye 'gutabara Florence'. Ati 'Yambwiye ko azagerageza.'

Umukuru w'Igihugu yavuze ko inshuro ya nyuma yavuganye ku murongo wa Telefone na Florence, yamubajije niba hari umuntu wamugezeho. Ati 'Yambwiye ko ntawe, atangira kurira.'

Kagame yavuze ko Mubyara we yamubwiye kureka gukomeza umugambi we wo gutabara Abatutsi bicwaga. Ati '…Hanyuma arambwira.., Paul reka gukomeza gushaka kudukiza. Ntabwo tugishaka kubaho. Nahise numva icyo ashaka kuvuga, hanyuma arakupa (telefone).'

Umukuru w'Igihugu, yavuze ko muri icyo gihe 'nari mfite umutima ukomeye' ariko 'byanciye intege kuko numvise icyo yageragezaga kumbwira (mubyara we).'

Kagame yavuze ko mu gitondo cya tariki 16 Gicurasi 1994, nyuma y'ukwezi kw'iyicarubozo, Mubyara we n'abo bari bari kumwe barishwe uretse Umwisengeneza umwe wabashije gucika.

Yavuze ko byaje kugaragaza ko umunyarwanda wakoraga muri UNDP ariwe wagambaniye Mubyara  we n'abo bari bari kumwe, aho yabwiye abicanyi.

Umukuru w'Igihugu, yavuze ko abatangabuhamya bibuka ko ijoro ryakurikiye icyo gitero, uwo watanze ubuhamya yishimiye iyicwa rya Florence.

Yavuze ko nubwo ibimenyetso bishinja uwagambaniye Mubyara we byagaragaye, acyidedembya, kuko ubu ari mu Bufaransa.

Kagame yavuze ko yabajije Lt Gen Romeo Dallaire uko byagenze kugirango ntibabashe gutabara Mubyara we Florence.

Romeo yabwiye Kagame ko abasirikare be bagiye gutabara Florence basanga hafi y'inzu ye hari interahambwe 'bisubirirayo' badakoze icyabajyanye. Ati 'Yambwiye ko abasirikare be basanze bariyeri y'interahamwe, hanyuma barahindukira bisubirayo.'

Muri icyo gihe, Lt Gen Romeo Dallaire yahaye ubutumwa Kagame bwa Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwasabaga Ingabo zari iza RPA kurinda abanyapolitiki n'abasivile bahunganga bajya mu Burundi, banyuze mu muhanda.

Umukuru w'Igihugu yavuze ko atarenganya Lt Gen Romeo Dallaire kuko ari umuntu mwiza, wakoze ibyo yari ashoboye kandi yashoboraga gukora mu bihe bibi byari bikomeye cyane.

Kagame yavuze ko ubwicanyi bwabaye mbere y'umwaka w' 1994, bwatumye we n'andi Magana y'Abanyarwanda baba impunzi mu bihugu bitandukanye.

Yumvikanisha ko imyaka 30 ishize u Rwanda rwiyubatse, ari umusaruro w'amahitamo yakozwe n'Abanyarwanda. Ati 'Umusingi wa byose ni ubumwe. Twishimiye ko inshuti zacu ziri kumwe natwe, zavuye mu bice bitandukanye by'Isi.'

"Twishimiye kuba mwifatanyije natwe kuri uyu munsi uremereye. Umusanzu mwatanze mu kwiyubaka k'u Rwanda ni munini cyane ndetse wadufashije kugera aho turi uyu munsi.''


Perezida Kagame yavuze ko Mubyara we yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yo kugambanirwa n'umunyarwanda wakoraga muri UNDP


Kagame yavuze ko Ingabo zari ziyobowe na Romeo Dallaire zasubiye inyuma, nyuma yo gusanga hafi y'urugo Mubyara we yari arimo hari interahmwe



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141708/kwibuka30-perezida-kagame-yavuze-kuri-mushiki-we-wishwe-muri-jenoside-141708.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)