Kwibuka30: Prof. Dr. Fidle Masengo yagaragaj... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Prof. Dr Fidele Masengo uyobora Itorero Foursquare Gospel church, yageneye ubutumwa Abanyarwanda, ashima Imana yabanye n'u Rwanda mu rugendo rw'imyaka 30 rw'ubwiyunge.

Mu kiganiro na inyaRwanda, yagize ati "U Rwanda twifuza ndetse n'u Rwanda Imana yishimira ni ururimo Abanyarwanda biyunze n'Imana kandi biyunze ubwabo. Turashima Imana ku bw'urugendo rw'ubwiyunge tumaze imyaka dukora". 

Ku bijyanye n'icyakorwa abatuye Isi bakabana mu mahoro, yagize ati "Kumenya agaciro k'ikiremwamuntu (Mugenzi wanjye), Ubuyobozi bwiza, Kumenya Yesu Umwami w'amahoro, Indangagaciro zubakiye ku bumuntu ni bimwe mu bihembera amahoro twese dukeneye."

Prof. Dr. Fidele Masengo ni umukozi w'Imana uzwiho kwicisha bugufi, akaba n'inzobere mu mategeko yaminujemo. Ni umubwirizabutumwa bwiza, ndese n'umwanditsi w'ibitabo aho amaze kwandika bibiri kandi byakunzwe ari byo "Intimacy with God" na "Preparing For Marriage God's Way", ndetse aritegura gushyira hanze "Beyond Boundaries".

Prof. Dr Masengo Fidele yakuriye mu itorero rya Restoration church nyuma aza gutangiza Foursquare Gospel church. Mu mwaka wa 1997 ubwo yigaga mu mwaka wa gatatu wa kaminuza i Butare mu yahoze ari UNR, nibwo yakiriye agakiza yiyemeza kwamamaza Yesu Kristo. Mu mezi abiri nyuma yaho, ni bwo yatangiye ivugabutumwa.

Mu 2001 ni bwo Prof. Dr. Masengo yashatse umugore ari we Pastor Solange Masengo, bambikana impeta basezerana kubana akaramata, ubu bafitanye abana 7. Mu mwaka wa 2005 ni bwo yagize igitekerezo cyo gutangira itorero Foursquare Gospel Church, ubu riri mu matorero akomeye mu Rwanda kandi anafite n'inyubako z'icyitegererezo.


Ubutumwa bwa Prof. Dr. Fidele Masengo muri ibi bihe byo #Kwibuka30


Prof. Dr. Fidele Masengo yagaragaje ibyafasha Isi kuba mu mahoro



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141795/kwibuka30-prof-dr-fidele-masengo-yagaragaje-ibyafasha-isi-kuba-mu-mahoro-141795.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)