Kwibuka30: Sekuru yishwe n'uwo yagabiye inka!... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, Ingabire Claudine yabaga kwa sekuru. Ubwo yari hafi y'iwabo yagiye kubona abona Nyina wabo muto witwaga Mariya witeguraga gushyingirwa, interahamwe zamutangiriye zitangira kumuzirika ku nkingi y'amarembo zimwambika ubusa.

Ingabire avuga ko abagabo bagera kuri barindwi bafashe ku ngufu nyina wabo, basoje bafata inkota batyaje bayimunyuza mu myanya y'ibanga ihinguka mu mutwe ahita apfa.

Ingabire Claudine watanze ubuhamya avuga ko yahise yiruka abwira sekuru ibibaye, sekuru afata abana be bose bari mu rugo abahisha mu rwina arabatwikira ariko we na Claudine baguma hafi y'urugo. 

Ubwo interahamwe zazaga zabajije muzehe aho abana bari, ababwira ko bagiye, ariko batinda kubyemera kuko urwo rugo rwiteguraga ubukwe bwa Mariya bari bamaze kwicisha igisongo.

Interahamwe yitwa Mpumuje Francois yegereye se dore ko bari baziranye yari yaramuhaye n'inka, aramubwira ati "Rero ngiye kukwica'. Muzehe ati: 'Ko wanyituye nkaba naraguhaye inka koko ugiye kunyica?'. 

Interahamwe yafashe umupanga imucamo ibice bibiri ariko igice gikomeza kuvuga kiti 'Uranyishe naraguhaye inka?" Yahise amuca ururimi aramuterura amujugunya mu musarani.

Ingabire Claudine we ntibamwishe kuko uyu mugabo Mpumuje yamubwiye ko azamwica nyuma y'abandi bose kuko sekuru yari yaramuhaye inka. 

Uyu mwana yirukanse ajya kureba nyina aho yacururizaga ku kabari, asanga ari kumwe na se ababwira inkuru y'inshamugongo ko Mariya na Muzehe bamaze kwicwa.

Abanyweraga mu kabari ka nyina bari bitwaje imihoro iri munsi y'intebe bacyumva ko bamwe babishe bakomoka muri urwo rugo, bazamuye imihoro yabo bahita bazirikira nyina ku ntebe yari yicayeho bamufata ku ngufu imbere ya se ndetse n'umwana bareba.

Nyuma baramuhambuye bahita biruka bose baratatana, gusa baza guhurira mu rufunzo we na mama we, se ahunga ukwe. Nyina yaje kumutuma kuzana amafaranga aho yayahishe kugira ngo bayahe umwicanyi ntabice.

Yageze hafi y'urugo abona papa we bamujyanye bagiye kumwica. Amaze gufata ya mafaranga akayaha abicanyi yagiye asatira aho banyujije se aza kubwirwa ko bamaze kumutema mu mutwe yapfuye, gusa ahageze asanga atarashiramo umwuka aramubwira ati 'Mwana wanjye uzi ko burya dusa? Burya turasa ndabibonye'. Yahise amusaba kwiruka cyane agahunga mbere yo kwicwa.

Ingabire yarirutse cyane asanga nyina ari nako bamukurikiza imijugujugu ageze kuri nyina amubwira ko na se bamaze kumwica. Baje kuva mu rufunzo bagaruka mu rugo rwabo, nyina yurira igiti ariko Claudine we agiye ku rwina rwari ruhishe abana ba muzehe asanga bose babishe.

Yerekeje ku mugabo w'umuturanyi wari wanze guhunga ahishe abana be, Ingabire yanga kuva mu rugo rwe. Haje igitero cy'interahamwe umugabo yihisha hafi aho, binjira mu nzu batangira gusahura ibintu, Claudine abaca mu rihumye ariruka asubira iwabo.

Claudine yakomeje kujya azenguruka areba abantu bamaze kwicwa ndetse bagakomeza kwanga kumwica bavuga ko baza kumwikuza akicwa nyuma yo kwica abatutsi bose.

Nyina yafashe umwanzuro wo kutongera guhunga bakaza kumwicira mu rugo kuko yari amaze kuruhuka.

Ubwo bari mu rugo haje umugabo wakundaga nyina anamusaba ko babana ariko ntiyamwemerera. Yaramubwiye ngo aze amukize nubwo yanze ko bashyingiranwa, ariko arabatwara ahantu hari guhungira abatutsi benshi hari hoteri.

Nyuma baje kwica bamwe bari bahungiye kuri hoteri ariko hasigara bamwe barimo na nyina. Nyuma baje gutwarwa ahantu hatandukanye Claudine ajyana n'abo batwaye muri sitade aburana na nyina. 

Ubwo bajyanwaga muri stade interahamwe zakomezaga guteramo ibyotsi bibangiza ari nako bagenda bica bamwe na bamwe bagerageza gusimbuka.

Baje kumutema ku birenge ariko ntibamwica aza kuva mu mirambo myinshi yari imurunzeho ayivamo arahunga. Yaje guhura n'interahamwe iramubaza iti kuki wowe batakwishe? Arasubiza ati 'Sindi kuri liste. Aramusubiza ati 'Genda bagushyire kuri liste'.

Uyu mugabo wabashyize mu nzu agiye kubica yaje kuraswa yicaye imbere y'inzu arashwe n'interahamwe bamuziza ko yahishe abantu mu nzu ntibanakwinjira ngo barebe ko harimo abatutsi.

Ingabire yaje kugenda abona umugabo witwa Yohana utarahigwaga aramufata aramurokora ni nawe waje kumurera nyuma ya Jenoside, akurira mu rugo rwe batangira kumwitaho. Uwo mugabo yabyukaga ajya kwica akamusiga mu rugo, umugore we akajya amureberera nk'umwana we.

Ashimira Imana ko yarokotse ndetse akaza guhura nya nyina mu mwaka wa 2002, ndetse ababwira ko yaje guhungira muri Congo agahishwa n'umupadiri wamwakiriye ndetse bakaza no kubyarana n'abana babiri.

Ubwo yari amaze guhura na nyina baje kubana nk'umuryango na ba bana nyina yahungukanye, hashize agahe gato nyina yitaba Imana mu buryo butunguranye, Ingabire Claudine yongera gusigara wenyine na ba bana babiri atangira gufata inshingano mu bwana.

Ati 'Mu bantu bose nabonye bicwa ishusho itajya imvamo ni ishusho ya Mariya nkibuka ko nari kumwambarira. Ubukwe bwose mbonye mpita nibuka Mariya kuko twendaga no gusa'.


Source: Rose Tv Show Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141819/kwibuka30-sekuru-yishwe-nuwo-yagabiye-inka-ubuhamya-buteye-agahinda-bwa-ingabire-claudine-141819.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)