Kwibuka30: TMC yakomeje abarokotse Jenoside,... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, TMC yavuze ko yifatanyije n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gihe u Rwanda n'Isi bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw'abarenga Miliyoni.

TMC ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihe, yashimye abarokotse Jenoside "ku bw'ubutwari mwagize bwo gukomeza kubaka Igihugu ndetse no gukomeza gushyigikira ubumwe n'ubwiyunge."

Nk'urubyiruko, yijeje ko yiteguye gutanga umusanzu we mu gukomeza kubaka u Rwanda no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ati "Mwarakoze cyane! Tubizeza ko tuzatanga igisabwa cyose kugira ngo Igihugu gikomeze gitere imbere. Kandi ibyabaye ntibizongere."

Yunganirwa na mugenzi we Prince Kiiz wo muri Country Records, uvuga ko mu myaka 30 ishize hari iterambere ryigaragaza mu nguni zose z'ubuzima.

Uyu musore ubarizwa muri Country Records, avuga ko by'umwihariko urubyiruko rwahawe 'umwanya n'amahirwe' rugaragaza ibyo rukora kandi rushoboye mu rugendo rw'iterambere rw'Igihugu.

Ati "Umuziki turi kuwukora nk'akazi. Ni ibintu bidutunga, kandi bitanga akazi, turimo turahirimbanira ko umuziki wagera ku rwego rw'amahanga n'ayo akamenya ko dushoboye."

Kiizi yavuze ko nk'abanyamuziki bafite inshingano zikomeye, zijyana no gukora ibihangano by'isanamitima n'ibigaruka ku bumwe n'ubwiyunge 'kwigisha no guhugura Abanyarwanda muri rusange'.

Yavuze ko muri iki gihe nk'iki, urubyiruko rukwiye gushyira imbaraga mu kwiga amateka, kandi ubumenyi bafite bakabwifashisha mu rugamba rwo guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Patrick Gakumba wamamaye nka Super Manager, we avuga ko imibare igaragaza ko urubyiruko ari bo benshi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ko urubyiruko rwa Leta y'Ubumwe rukwiye kwigishwa gushyira hamwe.

Avuga ko ibi bitakorwa na Leta gusa, kuko n'abahanzi bafite ijwi rigera kure, bityo ko bashyize hamwe, bakabinyuza mu bihangano byabo ubutumwa bwagera kure. Ati "Igihugu iyo kidafite urubyiruko nta ejo hazaza heza kiba gifite."

Yavuze ko 'twe nk'abandi dukwiriye kugaragara mu bikorwa byose bijyanye n'igihe turimo cyo kwibuka'. Akomeza ati "Cyane cyane hari ukwegera abarokotse tukabahumuriza, hari ugutanga ubutumwa mu bikorwa bitandukanye byubaka Igihugu cyacu, hari no kwigisha abantu bakamenya ko ibyabaye bitazasubira ukundi, tukanashishikariza urubyiruko cyane cyane'.

Super Manager yavuze ko muri iki gihe cyo kwibuka ari bwo hagaragara umubare munini w'abapfobya Jenoside, bityo ko nk'abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiye 'kuzirikana guhangana n'abo bantu'.

Yavuze ko ukuri kw'amateka kuzwi, ariko hari abakwirengagiza. Asaba urubyiruko kuba nyambere mu gutekerereza igihugu, gukora ibyiza, kandi barangwe n'urukundo.


TMC yashimye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batanze imbabazi ku babiciye


Super Manager yavuze ko urubyiruko rufite umukoro wo kumenya amateka


Prince Kiiiz yavuze ko imyaka 30 ishize ubuhanzi bwatejwe imbere

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA TMC NA PRINCE KIIIZ

">

KANDA HANOUREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SUPER MANAGER

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141847/kwibuka30-tmc-yakomeje-abarokotse-jenoside-prince-kiiiz-na-super-manager-bakomoza-ku-myaka-141847.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)