#Kwibuka30: Twumvane indirimbo 20 zifashishwa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga ku kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, yabereye mu Intare Arena kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mata 2024,  yavuze ko Jenoside ishegesha ikiremwamuntu, ikangiza ubuzima, bwo shingiro rya byose. Ati "Mu Rwanda, Abatutsi baratsembwe hashingiwe ku mugambi mubisha wa Leta yari igamije kubamaraho."

Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi 'ishushanya ibagiro ry'abantu ryaranze impera y'ikinyejana cya 20, rizahora ryibukwa mu mateka ya muntu.

Mu buryo bunyuranye bufasha abanyarwanda gukomera muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, harimo n'indirimbo zagenewe ibyo bihe. Hari abahanzi bagiye bakora mu nganzo bagahumuriza u Rwanda n'abanyarwanda babinyujije mu bihangano bitandukanye.

Muri izo ndirimbo, harimo izihimbwe vuba kugeza no muri uyu mwaka, ariko na none hari izahimbwe mu bihe byo ha mbere nyuma y'ibi bihe by'icuraburindi byashegeshe u Rwanda.

Abahanzi bakuru nka Nyiranyamibwa, Massamba Intore, Senderi, Munyanshoza Dieudonné Mibirizi, Bonhomme, n'abandi bagiye bagaruka ku mateka ariko na none bakitsa ku kwiyubaka kw'abanyarwanda.

1. Amateka - Cyusa Ibrahim


Umuhanzi mu Njyana Gakondo, Cyusa Ibrahim yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo yise 'Amateka' yakoreye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi kuko ariho yarokokeye mu rwego rwo kubika amateka no gusaba urubyiruko guharanira kuyamenya.

Cyusa Ibrahim yabwiye InyaRwanda  ko yahimbye iyi ndirimbo agendeye ku myaka 30 ishize, aho avugamo amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo 'kugira ngo n'abato bayamenye'. Ni indirimbo avuga ko yahimbye ubwo yari yagiye mu gitaramo mu Bwongereza, aho yataramiye abanyarwanda n'inshuti zabo.

2. Rwanda Komera - Sherrie Silver Foundation


Umuryango wita ku bana ubafasha gukuza impano zabo 'Sherrie Silver Foundation' wahuje ibyamamare mu ngeri zinyuranye mu ndirimbo bise 'Rwanda Komera' mu rwego rwo kwibuka no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mata 2024, mu gihe abanyarwanda n'inshuti bitegura gutangira ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatwaye ubuzima bw'abarenga miliyoni mu minsi 100.

3. Ndagiye - Nsengimana Justin

">

Umuhanzi ukorera umuziki mu Karere ka Ngororero uzwi cyane mu bihangano bigaruka ku bumwe n'ubwiyunge, Nsengimana Justin, yashyize ahagaragara indirimbo ye nshya yise 'Ndagiye', avuga ko yakomoye ku buhamya bw'umwana w'umubyeyi wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo, Nsengimana Justin yavuze ko yayikoze mu rwego rwo kubika amateka no kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

4. Ibuka - Nyiranyamibwa Suzanne

">

5. Nturi Wenyine - Senderi Hit, Mibirizi, Mani Martin, Kitoko, Grace

">

6. Icumu Ryarunamuwe/Nyabarongo - Munyanshoza Dieudonne Mibirizi

">

7. Twigirire Ikizere - Senderi Hit

">

8. Twarabakundaga - Munyanshoza Dieudonné Mibirizi

">

9. Mbahoze Nte - Nyiranyamibwa Suzanne

">

10. Ntibizongere Kubaho - Munyanshoza Dieudonné Mibirizi

">

11. Ijambo Rya Nyuma - Bonhomme

">

12. Imfura Zo Ku Mugote - Munyanshoza Dieudonne

">

13. Icyizere - Grace Mukankusi

">

14. Humura Rwanda - Masamba Intore Ft Rwandan Stars

">

15. Komera - Clarisse Karasira

">

16. Humura Rwanda - Kamaliza

">

17. Wibabara - Nyiranyamibwa Susanne

">

18. Dusane ubuzima - Munyanshoza Dieudonné Mibirizi

">

19. Impore Rwanda - All Rwandan Cinema Stars

">

20. Never Again - Various Artists

 ">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141683/kwibuka30-twumvane-indirimbo-20-zifashishwa-mu-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-1994--141683.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)