Uyu munsi reka tugaruke ku bahanzi b'imideli n'imbyino bahanze imyambaro yambawe n'ababyinnyi bakinnye umukino wiswe 'Gift of Time' byagaragaye mu gutangiza icyumweru n'iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aba bahanzi barimo abanyamideli Laetitia (Sisi) Uwera na Cedric Mizero bakoze imyambaro yambawe n'ababyinnyi batojwe na Wesley Ruzibiza wahanze imbyino zakoreshejwe mu mukino 'Gift of Time'.
Laetitia Uwera na Cedric Mizero bavuga ko bajya guhanga iriya myambaro, babanje kwicara hamwe bangurana ibitekerezo ku buzima bw'igihugu muri iki gihe, bareba aho bifuza ko kigana bagerageza kubiha ibisobanuro bifashishije amabara yakozwemo iyo myenda.
Bagira bati 'Twaricaye twungurana ibitekerezo, twibukiranya amateka , tureba ubuzima bwa none, tureba n'ejo hazaza uko twifuza ko hasa, duhuriza hamwe ibyo bitekerezo dukora iyo myambaro.'
Mizere Cedric na Laetitia Uwera bavuga ko imyenda bakoresheje itanga ubutumwa bw'umuco, amateka, n'ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, gusa ibara ryiganjemo cyane ni Igaju ryibutsa abantu bose ko ari bamwe.
Ati 'Iyi myenda ni igikoresho gitanga ubutumwa ku muco wacu ku mateka ariko nanone ni ibyo tumaze kugeraho, igice kinini cy'umwambaro wacu ni kimwe ku babyinnyi bose, ni ikitwibutsa ko twese turi bamwe, ni ibara ry'igaju ritwibutsa ko turi umwe.'
Aba banyamideli bavuga ko iterambere ry'u Rwanda ritakozwe n'ibitangaza ahubwo ryavuye mu gukora cyane, guhuriza hamwe no kubabarira, ibyo bikaba isomo Isi yagakwiriye kwigira kuri iki gihugu.
Bati 'Iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 30 ni rinini pe, utari hano wagira ngo ni ibitangaza ariko si byo kuko ryavuye mu gukora cyane, guhuriza hamwe no kubabarira, uko twubaka u Rwanda ubu bitanga icyizere ku Isi, duha Isi ubutumwa bwo guhesha agaciro ikiremwamuntu n'uburunganire.'
'Ntekereza ko kuva mu 1994 kugeza ubu, u Rwanda ni urugero rwiza ku Isi hose n'abandi batwigiraho, dukurikije aho twavuye n'aho tugeze ubu. Nizera ko ubuhanzi buvura, dufite umubare munini w'urubyiruko kubona rero rufata umwanya wo kwerekana icyo rushaka, uko rwiyumva mu byo rushaka uko u Rwanda ruba, birashimishije cyane.'
'Nk'urubyiruko dutanga ubutumwa ku Isi hose tunyuze mu buhanzi n'ibyo dukora, tubibutsa gusigasira kandi bishimira ibyo u Rwanda rwagezeho, tukabibyaza umusaruro ndetse tugakomeza kubaka igihugu tuzirikana ko hari ababyeyi bacu bamennye amaraso bakirwanirira.'
Iyi myenda yakozwe hagendewe ku bitekerezo bya Laetitia (Sisi) Uwera na Cedric Mizero yambawe n'ababyinnyi batojwe na Wesley Ruzibiza wayoboye imbyino zakoreshejwe mu mukino 'Gift of Time' wakinwe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Wesley Ruzibiza avuga ko yishimira urwego ubuhanzi bugezeho mu komora ibikomere ndetse bunafasha abakiri bato kwiyubaka.
Ati 'Mbona hari itandukaniro rikomeye kuva mu 1994 kugeza uyu munsi , nyuma ya 1994 uruhando rw'ubuhanzi rwasaga nk'aho rutariho uretse umuziki wasaga nk'aho ugerageza , uyu munsi ushobora kubona abahanzi bo mu buryo butandukanye, abahanzi bato bari kwagura ibikorwa byabo nkanjye hamwe n'ibindi bikorwa byinshi kuva kubakiri bato.'
'Uregero rwiza ni iki gikorwa twakoze mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 , ni igikorwa cyitabiriwe n'ababyinnyi barenga 130 baturutse mu mpande zose z'igihugu kandi bose ni bato bari hagati y'imyaka 12 na 27.'
Indi nkuru wasoma: Ibyo wamenya ku mukino 'Gift of Time' werekanywe hatangizwa Kwibuka30