Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko ari wo "Munsi wishweho Abatutsi benshi icya rimwe mu gihugu barenga 250.000: Murambi,Cyanika,Kaduha,Karama,Nyanza,Cyarwa-Tumba,Kinazi...Turabibuka dukeye. Nta marira, u Rwanda rwagaruye ubumwe bwari bwarashenywe n'irondabwoko. Dukomere ku muheto."
Rwanda 21/4/1994. Imyaka 30 irashize. Niwo munsi wishweho Abatutsi benshi icya rimwe mu gihugu barenga 250.000:Murambi,Cyanika,Kaduha,Karama,Nyanza,Cyarwa-Tumba,Kinaziâ¦Turabibuka dukeye. Nta marira. u Rwanda rwagaruye ubumwe bwari bwarashenywe n'irondabwoko. Dukomere ku muheto.
â" Dr. Jean Damascene BIZIMANA (@DrDamascene) April 21, 2024
Uwo munsi nibwo Abatutsi biciwe i Murambi, Gikongoro muri Nyamagabe. Ni agace kari kahungiyemo Abatutsi benshi batuye hafi aho, abategetsi babwirwa ko ariho umutekano wabo uzabasha kurindwa neza.
Byari ukubabeshya kuko ubwo uwari Perezida wa Leta yiyise iy'abatabazi Sindikubwabo Theodore ari kumwe na Minisitiri w'intebe w'iyo Leta Jean Kambanda bazaga ku Gikongoro, basize batanze amabwiriza yo gutangiza Jenoside.
Mu rucyerera rwo kuwa 20 rushyira 21 Mata 1994 nibwo abajandarume babanje gutera gerenade no kurasa amasasu mu mpunzi z'abatutsi, maze Interahamwe, aba CDR n'abaturage bitwaje impiri, imipanga, amacumu n'udushoka bakagenda bahorahoza abatishwe n'amasasu ndetse n'abari babaye inkomere.
Uwo munsi gusa i Murambi honyine hishwe Abatutsi basaga ibihumbi 50.
Uwo munsi kandi hishwe abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatorika ya Cyanika na Paruswa ya Kaduha i Nyamagabe. Hishwe kandi abatutsi ku misozi Nyiranduga na Nyakabungo ahahoze ari Komini Mugina.
Uwo munsi abatutsi barishwe ahahoze ibiro bya Komini Ntongwe, mu kibaya cya Nyamakumba no mu cyobo bitaga kuri CND ku Rutabo muri iyo Komine.
Abatutsi kandi biciwe kuri paruwasi gaturika ya Karam, mu Murenge wa Tumba i Huye ndetse no mu mujyi wa Butare, baricwa ku musozi wa Gashinge ku Kamonyi, baricwa mu Cyakabiri i Muhanga, bicwa i Gishubi na Musha muri Gisagara n'ahandi.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka30-umunsi-hicwa-abatutsi-benshi-mu-gihugu