#Kwibuka30: Urugendo rwo Kwibuka Jenoside yak... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa 07 Mata 2024, guhera ku isaha ya saa munani z'umugoroba ni bwo urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ruzatangira.

Abazitabira uru rugendo bazahagurukira ku Inteko Ishingamategeko ku Kimihurura, urugendo rukaba ruzasorezwa kuri BK Arena, ari naho hazakomereza Ijoro ryo #Kwibuka30.

Perezida wa PLP [Peace&Love Proclaimers], Israel Nuru Mupenzi yavuze ku mpinduka zabayeho muri iki gikorwa kigiye gusubukurwa.

Yagize ati: 'Bwa mbere iki gikorwa cyari gisanzwe kibera muri Stade Amahoro yakira ibihumbi 25, ariko kuri ubu cyimuriwe muri BK Arena hazakira ibihumbi 3.'

Mupenzi yavuze ko impinduka zabayeho mu birebana n'abari basanzwe bitabira ari ukubera ubushobozi bwagabanutse bw'ahazabera iki gikorwa.

Biteganijwe ko iki gikorwa kizitabirwa n'Abavuga rikijyana n'Abayobozi mu Nzego zo hejuru za Guverinoma y'u Rwanda.

Urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, rwatangiye kuba guhera mu 2009, akaba ari igikorwa cyatangijwe n'Urubyiruko rubarizwa muri PLP.

Iki gikorwa cyatangijwe hagamijwe intego zinyuranye zirimo kurushaho gufasha urubyiruko kumenya amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi no guharanira ko itazasubira.

Hakaba harimo kandi na gahunda yo kurufasha kumenya uburyo bwo guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141666/kwibuka30-urugendo-rwo-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi-rugiye-gusubukurwa-nyuma-yimyaka-141666.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)