Umulisa Joselyne wahoze ari umukinnyi wa Tennis, yagarutse ku bikomere yagize nyuma yo gushinga urugo yakomoye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko yagiye gukora ubukwe yarangiritse bikabije aho n'abaganga bamubwiraga ko nyababyeyi ishobora kuba yaragize ikibazo, rero igikomere cya mbere yari afite 'nibazaga nindamuka ntabyaye cyangwa iyo nda ikavamo nzabyifatamo nte? Ko gukora ubukwe ari ukugira ngo nagure umuryango, nasengaga Imana nyisaba ngo izampe urubyaro.'
Yakomeje kandi avuga ko ikindi gikomere yagendanaga nacyo kwari ukwibaza abantu bazaba bicaye mu gisharagati mu ruhande rwe kuko umuryango wari warishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati 'ikindi gikomere nagize, ubwo abandi babaga bashyushye bakubaza bite ko utantwerera njye ntabwo byigeze bimbaho, sinigeze ntekereza ku mafaranga, naravugaga ngo amafaranga yose naba mfite ubukwe burataha, ahubwo nari mpangayikishijwe n'abantu bari bwicare mu gisharagati ku ruhande rwanjye.'
'Nageze aho mbwira umwe mu bantu bo mu muryango wanjye nti waretse tugatira abantu? Nari mfite ubwoba ko iwabo w'umuhungu bari buturushe abantu, nti se baravuga iki? Barabona ko ntakunzwe? Barabona ko abantu banze kubutaha kubera ko hari ikintu runaka kindi kidahari? Nari mfite ubwoba ku buryo no kwambara ikanzu numvaga itajyamo.'
Ikindi cyari gikomeye cyane kuruta ibindi, yibazaga n'abo bantu nibaramuka babonetse umubyeyi wo gushimira (kumwe batanga impano bashimira ababyeyi).
Ntabwo ubukwe bwe yigeze abwishimira kuko yatekerezaga ibintu byinshi cyane mu mutwe we, yagize amahirwe asanga abantu baje ku ruhande rwe nabwo atekereza ko ari abo ku ruhande rw'umugabo baje kuzuza iyo myanya, asigara yibaza uko ari buze gutwikururwa kuko, nabyo byabaho uzamutinyisha (kumwarika) akibaza aho azava, uwo we yaje no kumubura yisanga ari mu rugo n'umugabo we gusa.
Ahandi yaje kugirira ikibazo gikomeye ni igihe yari atwite kuko atari afite umuntu mukuru wo mu muryango wo kubaza uko umugore utwite yitwara, uko ibihembwe by'umubyeyi bikurikirana byageze aho agaragaza ibimenyetso byo kubyara ariko ntiyabimenya.
Yisanze kwa muganga wenyine kandi agomba kubyara abazwe, nta muntu wo kumufasha n'umwe afite ndetse na nyuma yo kubyara yariyozaga kandi baramubaze.
Ati 'nyuma yo kubyara nariyozaga kandi narabazwe. Nafataga essui-mains nkayihambira aho nabazwe ubundi nkoga n'ukuboko kumwe ukundi kugafata kuri essui-mains ngo amazi atajya mu gisebe.'
Umulisa Joselyne akaba yarahuye n'ibihe bikomeye cyane nyuma yo kubyara aho nta muntu wo kumwitaho yari afite, ni we wiyogerezaga umwana akanitekera igikoma.
Ati 'Nta muntu nari mfite untekera igikoma, nta muntu nari mfite umpa agasosi, nta muntu nari mfite unyitaho, namaraga gukarabya umwana, na we ntabwo nari nzi uko bamukarabya usibye kubaza nk'abaturanyi cyangwa ababyeyi bakuru. Mabukwe ni we nakundaga kubaza ariko na we simubwire byose kuko natinyaga ko azavuga ko ndi umugore w'igishwi.'
'Konsa umwana sinari mbizi, kumukarabya byari ikindi, kwicara ngo mukarabye byari ikindi kuko nari nabazwe, kunama ngo mugereho cyari ikindi kibazo.'
Joselyne avuga ko ikindi gikomere agendana ari igikomere cy'uko iyo abonye umuntu wese wambaye ishati y'iroza amubonamo mama we kuko ari yo yapfuye yambaye.
Nyina ngo bamuroshye mu Kagera, na we mu rwego rwo kwirengera ko hatagira umenya ko ari umututsi yahise ajya mu bwato arambuka, bageze hagati nyina arazamuka aza ashaka gufata ku bwato ngo arebe ko bwamurokora ariko kuko iyo azamuka bakamubona bari kubica bombi niko kubwira umusare ngo akate ubwato hari umuntu ushaka kubufataho ariko amuhisha ko ari nyina, iyo shusho ikaba itajya imuva mu mutwe kuba yarapfuye amureba kandi ari we wari kumutabara, gusa na we nta mahitamo yari afite kuko bari gupfa bombi.