Kwibuka30: Yisunze Ibaruwa Oda Paccy yariri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni indirimbo igiye hanze mu gihe u Rwanda n'Isi bari mu gihe cy'Iminsi 100 yo kwibuka no kuzirikana ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yatwaye ubuzima bw'inzirakarengane zirenga Miliyoni.

Yabwiye InyaRwanda ko yari amaze igihe atekereza gukora indirimbo ijyanye no kwibuka mu rwego rwo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kubwira urubyiruko gufata inshingano yo guharanira kumenya amateka mu rwego rwo kubaka u Rwanda rwifuzwa.

Ni indirimbo avuga ko idasanzwe kuri we, kuko ibaye iya kabiri akoze nyuma y'indirimbo yise 'Mpore Rwanda'. Ni nyuma y'ibiganiro byubakiye ku buhamya, amaze iminsi agirana na bamwe mu barokotse Jenoside bakamubwira inzira y'umusaraba banyuzemo.

Yavuze ko muri rusange iyi ndirimbo yayikoze ashingiye ku bana babuze imiryango, mbese abarokotse Jenoside babuze imiryango 'basigaye ari nyakamwe' nyuma y'uko ababo bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Akomeza ati 'Abo bose batagize amahirwe nibura yo kumenya aho baguye nibura ngo babashyingure mu cyubahiro, aho bifuza nibura n'uko babasura mu nzozi bababwire nibura ko baruhutse mu mahoro.'

Mu butumwa aherutse gutambutsa ku rubuga rwa Instagram, Oda Paccy yavuze ko urubyiruko rufite inshingano zo kurinda amateka u Rwanda rwanyuzemo. 

Ati 'Twabuze imiryango, ababyeyi, inshuti bamwe muri twe twasigaye kuri Nyakamwe nta muryango! None turi bande bo kwibagirwa amateka? Turi bande bo kwibagirwa koko?

Akomeza ati 'Turi urubyiruko rw'u Rwanda. Ni twe ba mbere bo guharanira ko bitazongera tukazabisigira n'abazadukomokaho, bikaba uruhererekane n'ubu n'iteka ryose.'

Oda Paccy yashyize hanze indirimbo yo kwibuka yise 'Ibaruwa'

Oda Paccy yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze mu rwego rwo kumvikanisha intimba y'abarokotse Jenoside batarabona ababo ngo babashyingure


Oda Paccy yavuze ko urubyiruko rufite uruhare runini mu gutegura ejo hazaza


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IBARUWA' YA ODA PACCY

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141851/kwibuka30-yisunze-ibaruwa-oda-paccy-yaririmbye-ku-gahinda-kabarokotse-jenoside-yakorewe-ab-141851.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)