Iki gikorwa cyabimburiwe na Misa yo kumusabira yabaye kuri uyu wa 20 Mata 2024 ikurikirwa n'umuhango wabereye mu ngoro y'Umurage w'Abami n'Amateka mu Rukari i Nyanza, mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Intebe y'Inteko y'Umuco, Amb. Masozera Robert, yavuze ko kwibuka Umwamikazi Gicanda, ari igikorwa kiba mu nzego ebyiri, aho yibukwa nk'umwe mu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko na none akibukwa mu kubungabunga umurage n'amateka by'u Rwanda, kuko yibukwa nk'Umwamikazi wa nyuma w'u Rwanda.
Ati 'Turamwibuka nk'umwe mu bantu b'intangarugero twagize mu mateka yacu yo kwimakaza indangagaciro z'umuco nyarwanda, bitewe n'indangagaciro zamurangaga.'
'Yaranzwe n'urukundo, ubupfura, ubumuntu, kwihangana, gutwaza, kwicisha bugufi, kwiyoroshya no kumva buri wese kuko yiyamburaga icyubahiro cy'ubwamikazi agasabana na buri wese.'
'Yari umubyeyi wa benshi, akaba urugero rw'icyitegererezo cy'Umunyarwanda ukwiye, umubyeyi nyawe.'
Umubyeyi Kakigaga wabanye igihe n'Umwamikazi Gicanda i Bwami, yavuze ko amwibukira ku bwitonzi n'ubushishozi byamuranganga no kwita ku bandi no kubakomeza.
Ati 'Nkabona uko yifata, acecetse, atuje, asenga, yihangana, ubwo ni ubutwari bukomeye cyane [â¦] Rosalie rero mugereranya na Bikira Mariya [â¦] ntabwo ari njye utanga ubutagatifu, ariko Rosalie ari mu ijuru.'
'Icyo mbabwira rero cya Rosalie, nabanye na we, akantu nashoboye kumwiganaho, ni ugutanga imbabazi.'
Rutagambwa Catherine na we uri mu babanye cyane n'Umwamikazi Gicanda bakagerana n'i Butare aho yoherewe, yagaragaje ko nyuma y'itanga rya Rudahigwa, Umwamikazi Gicanda yateshejwe agaciro bikomeye kugeza ubwo muri Mutarama 1964 yirukanywe mu rugo rwe i Nyanza akoherezwa i Butare mu 'kazu gato' k'ibyumba bibiri gusa.
Icyo gihe ngo yabanje kujya gucumbikishirizwa i Save kugira ngo iyo nzu ibanze itunganywe, aho Abapadiri bafashije mu kuyitunganya.
Ati 'Hari ibyumba bibiri byo kuraramo, ariko hari n'ikindi cyumba cya gatatu cy'abakozi cyari mu gikoni, kandi icyo gihe ntabwo twari bake [â¦] ku buryo tutabonaga aho turara,'
Uretse ibyo kandi, Rutagambwa yavuze ko bakigera i Butare bari barabujijwe kunyura imbere ya Hotel Faucon no kujya mu misa kuri katederali ku cyumweru.
Umwamikazi Gicanda byageze aho atandukana na benshi mu bo babanaga, abenshi abahungisha, kugeza mu 1994 ubwo yishwe arashwe, akicanwa n'abana babanaga.
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko Umwamikazi Rosalie Gicanda bisa n'aho yagambaniwe n'igihugu cy'u Bubiligi bigatuma yicwa ku itariki 20 Mata 1994.
Ati 'Ikindi kibabaje ni uko ukwezi kumwe gusa mbere ya Jenoside, Umwamikazi Gicanda yari mu Bubiligi yaragiye kwivuza, u Bubiligi buramwirukana, Visa ye kandi yari itararangira, kandi u Bubiligi bwari bufite amakuru ahagije ku itegurwa rya Jenoside.'
Icyo gihe ngo Burugemisitiri w'Umujyi wa Nivelles aho Gicanda yari ari yamwandikiye ibaruwa ku itariki 3 Gashyantare 1994, amumenyesha ko ashingiye ku cyemezo cya Minisitiri w'Umutekano w'u Bubiligi, ategetswe 'Kuva ku butaka bw'u Bubiligi bitarenze itari 13 Gashyantare 1994, kutajya mu gihugu cya Luxembourg n'u Buholandi no kuzakurikiranwa mu mategeko natubahiriza icyo cyemezo.'
Minisitiri Bizimana yavuze ko ubwo ari bwo Umwamikazi Gicanda yagarutse mu gihugu, akaza no kwicwa nyuma y'ukwezi ku itariki ya 20 Mata 1994, arasiwe hamwe n'abana babanaga, imirambo yabo bakayitaba nyuma bakanga no kuzatanga amakuru.
Catherine Rutagambwa yashimiye Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ku bw'umuhate bashyizemo mu gufasha gushakisha aho umugogo w'Umwamikazi Gicanda wari warashyizwe, kugeza ubwo ubonetse ugashyingurwa mu cyubahiro mu Ngoro Ndangamurage.
Amafoto: Irakiza Augustin