Ubuhanzi bwabaye igikoresho gikomeye cyenyegejeje umugambi wo kurimbura abatutsi. Indirimbo z'abarimo Bikindi Simon zumvikanye igihe kinini kuri Radio zihamagarira urwango no gushyira mu bikorwa umugambi wagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mani Martin wavukiye i Rusizi, ubwo yari mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko yakuze afite amatsiko yibaza impamvu abahanzi benshi yakuze akundiraho ibihangano batakiriho, kuko yumva ashaka kuzahura nabo akamenya uko bakoresheje inganzo yabo.
Ni ibintu byakomeje kubyiganira mu mutima we kugeza ubwo ahuye na Cécile Kayirebwa bagirana ikiganiro kirambuye cyagejeje ku kumenya ko amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo yanahitanye benshi mu bahanzi baririmbye amahoro n'urukundo.
Byahinduye imyumvire ye! Uyu muhanzi avuga ko yari yarakuze muri we atekereza ko kugirango azatere ikirenge mu cy'abahanzi yakuze akunda kandi akundira ibihangano, bizamusaba gukora ibihangano byinshi 'ubundi nkapfa cyangwa nkajya kuba mu mahanga'.
Yavuze ati "Natekerezaga y'uko ariko bimeze! Kuko niko kuri nari nkuriyemo. Amaze kunsobanurira [Cécile Kayirebwa] ko abahanzi benshi bishwe muri Jenoside, abandi bari muri za Gereza kuko bagize uruhare muri Jenoside, abandi bahunze igihugu ariko hakaba hari n'abandi bahunze kubera ayo mateka n'ubundi yari yaratangiye mbere."
Yavuze ko kuva uwo munsi aganira na Cécile Kayirebwa ari bwo yafashe icyemezo cyo gukoresha ubuhanzi bwe mu kubaka icyo 'gihugu cyasenywe'.
Hagati aho ariko kandi, Kayirebwa yanabwiye Mani Martin ko hari abahanzi bari bafite impano ikomeye mu muziki bayikoresheje mu guhembera urwango, ndetse bakanahembera amacakubiri na mbere yaho.
Umunsi abazwa ibibazo bibiri byakomereye umutima we
Mani Martin yavuze ko igihe kimwe ubwo yari mu Bufaransa, yagiranye ikiganiro n'umunyamakuru waho, amubaza kuri we n'aho akomoka.
Uyu munyamakuru yamubajije ibibazo byamukomereye ku buryo kubisubiza byamusabye gutekereza kabiri, ariko kandi ntiyari azi byinshi kuko yari akiri muto.
Umunyamakuru yabajije Mani Martin niba avuka mu Rwanda, hanyuma amubaza ubwoko bwe. Ati "Nigeze kujya rimwe mu gihugu cy'u Bufaransa, umunyamakuru ambaza ibibazo bibiri byankomereye cyane, yarambajije ngo uva mu Rwanda ndavuga ngo yego, arambaza ngo uri Umuhutu cyangwa uri Umututsi, uri mu bishe abandi cyangwa uri mu bishwe."
Mani Martin yavuze ko yakomerewe no gusubiza ibibazo kuko yari akiri umwana muto, ariko yabwiye uyu munyamakuru ko ari umuhanzi kandi ukomoka mu Rwanda.
Uyu munyamakuru yabwiye Mani Martin ko Abanyarwanda 'bose nahuye nabo bamwe bari abatutsi abandi ari abahutu'.
Mani Martin yahise akebura uyu munyamakuru amubwira ko 'uyu munsi ni umunsi wawe wo guhura noneho n'umuhanzi w'umunyarwanda'. Ati "Birashoboka cyane ko uhitamo umunyarwanda uri we uyu munsi. Kuko, twese ibituranga tubihitamo."
Kuri Mani Martin, buri wese uri kuri iyi Si ni igihangano cya nyriibiremwa kandi gitandukanye n'ikindi.
Anabona ko abantu bafite byinshi bahuriyeho kurusha ibyo batandukaniyeho. Yavuze ko buri wese akwiye kumva ko adashobora kuba nk'undi.
Mani Martin yavuze ko buri wese ugitekereza kugira ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibindi bitekerezo biyihembera 'arihemukira'.
Yavuze ko 'urwango rubabaza cyane urufite' kandi 'ibintu byose utekereza ni ibihangano byawe bwite bikurimo'.Â
Ati "Ni wowe wa mbere bibanza kugiraho ingaruka. Niyo ukoze igikorwa, cyangwa ugakwirakwiza amakuru ashobora gutuma byagira uwo bibangamira n'ubundi biranga bikakugarukira, kuko muri ubu buzima niko bimeze."
Mani Martin avuga ko buri mubyeyi w'umunyarwanda wese afite inshingano zo kwigisha amateka abana be ndetse n'abandi ashobora guhura nabo kandi akayavuga uko ari n'uko yabaye.
Ni igihe cyo gufungurira abato bakarushaho kumenya no kwiga amateka mu nzira zose zishoboka kuko 'ubutamenya buriya ni bubi'.Â
Ati "Icyo umubyeyi wacu yatubwiye tugiha agaciro kurusha ikindi cyose [...] Ni ngombwa cyane ku bwiza abana ukuri kw'ayo mateka."
Uyu munyamuziki yagaragaje ko ubuhanzi ari intwaro ikomeye cyane mu kongera kubanisha abantu. Yavuze ko hari abantu bashobora kuba batumvikana mu buzima bwa buri munsi, ariko bakaba bahurira ku gukunda umuhanzi cyangwa igihangano kimwe.
Ati "Ni intwaro rero dukwiye kuba dukoresha cyane mbere na mbere mu guhuza abantu, kubera ko n'iyo tutabikoze tubigambiriye usanga ibikorwa byacu bihuza abantu."
Yavuze ko buri muhanzi uhanga akwiye kubanza gutekereza ku gihangano agiye gushyira hanze, kandi agakora uko ashoboye nawe akabanza gukira ibikomere mbere y'uko atambutsa ubutumwa bwe mu nganzo aba yageneye rubanda. Ati "Turi ahantu turebwa n'abantu bose, turamutse dufite gukira gukomeye, n'abatwumva bakira."
Mani Martin yagaragaje ko ari umugisha ukomeye kuba yarakuriye mu gihugu nk'u Rwanda, gitanga amahirwe kuri buri wese.
Ati "Nagize umugisha wo gukurira mu gihugu, aho nshobora kuva i Cyangugu nkagera Rusumo ntawe umbajije ngo uri uwahe? Kuba gusa mfite irangamuntu y'umunyarwanda bikaba bihagije. Rero ni ikintu cy'ingenzi."
Yavuze ko kuba umuhanzi aririmba ubutumwa bwe bugasakara hirya no hino bimwongerera inshingano zo gukomeza gutanga ubutumwa agendeye mu murongo w'abakunzi be no guharanira guhindura sosiyete nziza kurusha uko yayisanze.
Mani Martin yatangaje ko Cécile Kayirebwa ariwe wamufashije kumenya amateka yaranze abahanzi mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Mani Martin yavuze ko yakomerewe no gusubiza ibibazo by'umunyamakuru w'Umufaransa wamubajije ibijyanye n'ubwoko
Mani Martin yavuze ko yiyemeje gukoresha inganzo ye mu rugendo rwo kubaka u RwandaÂ