Mininfra igiye kwamburwa bumwe mu bubasha yari ifite mu by'indege za gisivile - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mushinga w'itegeko bisobanurwa ko wateguwe kugira ngo urwego rw'iperereza mu by'indege za gisivili rwigenge nk'uko byasabwe n'Umuryango mpuzamahanga w'iby'indege za gisivili (ICAO).

Ku ikubitiro uyu mushinga uvana ibyerekeye iperereza ryerekeye impanuka n'inkomyi by'indege mu nshingano za Minisitiri w'Ibikorwaremezo, ahubwo hongewemo ingingo ya kane, ivuga ko 'Hashyizweho Komite yo ku rwego rwo hejuru ishinzwe politiki y'ubufatanye mu by'indege za gisivili n'iza gisirikare.'

Hiyongereyemo kandi ingingo ya 10 ivuga ko amabwiriza yo kumenya ibyangiritse by'indege ashyirwaho n'Urwego rushinzwe iperereza ku mpanuka n'inkomyi by'indege.

Ingingo ya 54 iteganya ko Ubuyobozi Bukuru bushinzwe iperereza ku mpanuka no ku nkomyi z'indege buri muri Minisiteri bwigenga mu kuzuza inshingano zabwo ku buryo abayobozi mu by'indege za gisivile mu Gihugu bativanga mu mikorere n'intego by'iperereza. Mu itegeko rya mbere izi nshingano zari iza Minisitiri.

Mu gihe u Rwanda ruri gukora iperereza ku mpanuka cyangwa inkomyi z'indege ibihugu birimo icyo iyo ndege yakorewemo, icyo yanditsemo, icya nyirayo cyangwa uyitwaye n'ikindi u Rwanda rwakwitabaza baba bemerewe gutanga intumwa igihagararira yabiherewe ububasha hamwe n'umujyanama umwe cyangwa benshi kugira ngo bafashe intumwa yemewe mu iperereza.

Mu gihe kandi impanuka yabereye mu mahanga, ingingo ya 71 igaragaza ko Ushinzwe iperereza ashyiraho intumwa ihagararira yabiherewe ububasha hamwe n'umujyanama umwe cyangwa benshi, kugira ngo bafatanye n'abandi mu gukora iperereza ku mpanuka cyangwa ku nkomyi y'indege byabereye mu kindi gihugu bifitanye amasezerano iyo indege yanditse mu Rwanda cyangwa u Rwanda ari Igihugu cy'uyikoresha.

Ahandi iyi ntumwa yoherezwa ni mu gihe u Rwanda rubisabwe n'igihugu gifitanye na rwo amasezerano kirimo gukora iperereza, rwatanze amakuru, ibikoresho cyangwa inzobere byo gufasha icyo gihugu.

Impinduka iri muri iyi ngingo iri mu gika cya nyuma kivuga ko 'Minisitiri ashyiraho inzobere kugira ngo igire uruhare mu gukora iperereza ku mpanuka cyangwa ku nkomyi y'indege byabereye mu kindi gihugu gifitanye n'u Rwanda amasezerano iyo u Rwanda ruyifitemo inyungu yihariye bitewe n'abaturage b'u Rwanda bapfiriyemo cyangwa bakomerekeyemo.'

Ingingi ya 10 havanywemo igika kivuga ko Minisitiri ashyira mu bikorwa icyemezo cya Yamoussoukro cyerekeranye no gufungura amasoko mu byerekeranye n'ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika.

Iri tegeko niritorwa ushinzwe iperereza afite ububasha bwo gukora cyangwa gukoresha, binyuze mu buryo bw'amasezerano cyangwa mu bundi buryo, iperereza ku mpanuka no ku nkomyi z'indege zabereye mu Rwanda n'izo indege z'u Rwanda zigiriye ahantu hatagira igihugu kihategeka kugira ngo hamenyekane uburyo zabaye n'impamvu zabyo.

Azaba ashobora kandi gufungurira inzira z'ibanga uyuboye iperereza n'abandi barikora kugira ngo bagire ububasha n'ibindi ubusanzwe byari mu bubasha bwa Minisitiri w'Ibikorwaremezo.

Hitezwe impinduka mu itegeko rigena amabwiriza y'indege za gisivili mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impinduka-zirakomanga-mu-mikorere-y-indege-za-gisivile-mu-rwanda

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)