Mu mashuri hagiye kwerekanwa umukino ku ruhare rw'abagore mu rugamba rwo kubohora u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mushinga wabo ni uwo gufata uyu mukino ugategurwa mu buryo bwa filime mbaramakuru maze ikazerekanwa mu mashuri abanza n'ayisumbuye hirya no hino mu gihugu, hagambiriwe gukundisha abakobwa bakiri bato igihugu cyabo, no kubaremamo ubushake bwo kugikorera.

Uyu muryango wa Ndabaga ugizwe n'abagore bagize uruhare mu Kubohora igihugu, barimo Intore z'Umuryango FPR-Inkotanyi, abasirikare bahoze ari aba RPA n'abandi bahoze mu Ngabo zatsinzwe [EX-FAR].

Iby'iyi gahunda byatangajwe n'Umuyobozi w'Umuryango Ndabaga, Rtd Cpt Apophia Batamuliza, mu Nama Nkuru y'uyu muryango, yabaye kuri uyu wa Gatandatu ku ya 20 Mata 2024.

Cpt (Rtd) Apophia Batamuliza, yavuze ko yavuze ko mu myaka 20 ishize uyu muryango ushinzwe, hari byinshi byo kwishimira birimo no kubaka ubumwe muri bo bakongera kuba bamwe.

Ati 'Ishingiro ry'icyo twifuza n'uko umuco twatojwe wo gukunda igihugu tuwukundisha urubyiruko rw'abasore n'abakobwa, kugira ngo bagire ubutwari bwo gukunda igihugu. Inkoni twafashe tugomba kugira abo tuyisigira nabo bakazayisigira abandi bikaba umurage mwiza.'

Muri iyi nama hamuritswe ibikorwa by'ibanze uyu muryango ugomba kwitaho mu myaka itanu iri imbere birimo gahunda yo gukorana n'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro mu rwego rwo kubukakira ubushobozi abanyamuryango nabo bakihangira imirimo, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina by'umwiharuko mu mashuro no mu ngo.

Harimo kandi kwigisha abana b'abakobwa gukunda igihugu, ibikorwa byo guharanira amahoro arambye, guteza imbere gahunda zo kurengera ibidukikije no kurwanya indwara z'ibyorezo n'izindi.

Ku ngingo yo kuba umubare w'abakobwa bagaragara mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ukiri hasi, Kayitesi Eugenie, usanzwe ari umunyamuryango wa Ndabaga, yavuze ko mu Rwanda bakizitirwa cyane n'intekerezo nkene za kera ariko kubihindura bikaba biri mu ntego zabo.

Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Umuryango Ndabaga, Staff sergeant (Rtd) Mukurunyange Jeanne D'Arc, yavuze ko uyu muryango uzirikana aho wavuye kandi ukaba unafite ibyo utumbereye bigamije gukomeza kubaka u Rwanda.

Ku bakobwa bashya bifuza kuba abanyamuryango, Staff sergeant (Rtd) Mukurunyange, yavuze ko 'Icya mbere nababwira ni ugukunda igihugu kuko iyo wagikunze n'ibindi byose wabikora, ikindi kandi ni ugukomeza kwigira ku ntore izirusha intambwe tugafata inama ze.'

Muri iyi nama hatowe komite nyobozi nshya y'uyu muryango aho Lt (Rtd) Mbabazi Diane, yatorewe kuyobora uyu muryango, akazungirizwa na Corporal (Rtd) Nyiramwiza Julia, mu gihe Mukantabana Aline, yatorewe kuba Umunyamabanga w'Umuryango Ndabaga.

Uwari Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Umuryango Ndabaga, Staff sergeant (Rtd) Mukuranyange Jeanne D'Arc, yavuze ko uyu muryango uzirikana aho wavuye kandi ukaba unafite ibyo utumbereye byo kubaka u Rwanda
Lt (Rtd) Mbabazi Diane, yatorowe kuyobora uyu muryango muri manda nshya
Komite icyuye igihe yatangaje ko kuva ku ntebe bitavuze ko bagiye gutererana abandi ahubwo bazarushaho gukorana baharanira iterambere ry'uyu muryango
Kayitesi Eugenie, yagaragaje ko mu Rwanda abakobwa bakizitirwa cyane n'intekerezo nkene za kera mu bikorwa binyuranye ariko kubihindura bikaba biri mu ntumbero zabo
Cpt (Rtd) Apophia Batamuliza, wari usanzwe ari umuyobozi w'Umuryango Ndabaga, yavuze ko gukongurira urubyiruko rw'abakobwa kugana uyu muryango biri mu bibashishikaje
Corporal (Rtd) Nyiramwiza Julia, yatorewe kuba umuyobozi mukuru wungirije w'Umuryango Ndabaga
Benshi bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no kungurana ibitekerezo
Komite nshya [abahagaze], yafatanye ifoto na komite icyuye igihe [abicaye]
Kuri ubu Umuryango Ndabaga ugizwe n'abagore 508 bo mu bice bitandukanye by'u Rwanda, akaba ari nabo bari bitabiriye iyi nama
Nyuma y'iyi nama hafashwe ifoto y'urwibutso
Mu nama Nkuru y'Umuryango Ndabaga habereyemo n'igikorwa cyo gutora Komite nyobozi nshya y'uyu muryango



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mashuri-hagiye-kwerekanwa-umukino-ku-ruhare-rw-abagore-mu-rugamba-rwo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)