Mu mujyi rwagati abakarasi n'abazunguzayi bateraniye ku ba DASSO barabakubita karahava -VIDEWO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mujyi wa Gisenyi wa Karere ka Rubavu, abakora ubucuruzi butemewe buzwi nk'ubuzunguzayi bateraniye ku ba DASSO barabakubita nkabakubita ibisambo.

Aba bacuruzi bateraniye aba DASSO barabakubita, babatera amabuye, ndetse babacira n'inkoni, babaziza kubamenera ibicuruzwa bari bari gucuruza.

Aba ba DASSO baje aho aba bacuruzi bacururizaga, ariko baza bambaye gisivire, batangira kumena ibintu byab'abantu.

Umwe mu bakarasi ubwo yabonaga umuntu atazi amumeneye impari , nawe yahise ahagurukana umujinya atangira kumukubita kuko atari yamenye ko ari DASSO ahubwo yari aziko ari igisambo.

Aba bakarasi bavuga ko nibazajya baza bambaye inifomo yabugenewe bazajya babubaha, ariko nibaza bambaye bisanzwe bazajya babafata nk'ibisambo. Reba videwo.



Source : https://yegob.rw/mu-mujyi-rwagati-abakarasi-nabazunguzayi-bateraniye-ku-ba-dasso-barabakubita-karahava-videwo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)