Mu Rwanda hari kwigirwa uburyo amabuye y'agaciro ataba intandaro y'amakimbirane mu karere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nama y'iminsi itatu, yatangiye imirimo yayo ku wa gatatu tariki 17 Mata 2024 mu Karere ka Musanze, izasozwa ku wa 19 Mata, abayiteraniyemo bagezwaho raporo yakozwe na komite nzezuzi, bemeze kandi ishingiro ry'ibyakozwe no kubakira ubushobozi bw'abagenzuzi n'uburyo bakoresha bagenzura.

Umuyobozi wa Komite Ngenzuzi y'Inama Mpuzamahanga ku Karere k'Ibiyaga Bigari, ICGLR Audit Committee, Philip Kirui Kiplangat, avuga ko intego yayo ari uguteza imbere amahoro umutekano n'iterambere muri aka karere, no kumenya neza niba umutungo kamere by'umwihariko amabuye y'agaciro adakoreshwa mu guhembera amakimbirane.

Yavuze ko ayo mabuye ahabwa ibirango by'aho yaturutse guhera ku bucukuzi kugeza igihe ajyanywe ku isoko hirindwa ko ubucukuzi butemewe bwakoreshwa mu buryo buhungabanya umutekano.

Yagize ati "Icyo tugomba guharanira ni uko bukorwa mu mucyo, kubazwa inshingano mu bucuruzi bw'akarere n'ibihugu binyamuryango. Turishimira ko hari intambwe igaragara imaze guterwa muri uru rwego. Icyo dusaba ibihugu binyamuryango, ni uko bashyira mu bikorwa ibyo baba bagiriweho inama kugira ngo n'ubucuruzi bugire agaciro."

Umuyobozi Mukuru ushinzwe imari n'ubutegetsi muri ICGLR, Ham Mungurire Mungyereza, yavuze ko iyo bahuriye hamwe bagasangizanya amakuru n'inama, bituma bashyiraho umurongo uboneye uhuriweho n'ibihugu binyamuryango birinda ko ubucukuzi n'ubucuruzi bwakorwa n'imitwe yitwaje intwaro bigahungabanya umutekano n'ubukungu.

Yagize ati "Iyo tuzi neza ko ayo mabuye yabonetse mu buryo bwemewe nta gihugu kiyafiteho ikibazo, bituma ahabwa agaciro ndetse n'amahoro akagerwaho. Iyi nama iradufasha kureba neza niba koko ibyo byubahirizwa kandi bituma n'ibihugu binyamuryango bigirana icyizere bikagabanya amakimbirane."

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kugenzura inkomoko y'amabuye y'agaciro mu Kigo Gishinzwe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, mine, Peteroli na gaze, RMB, Kanyangira John, yasabye ko harushaho gukomeza kubahiriza amategeko hirindwa amakimbirane hagaranirwa iterambere.

Ati "Inama duhora dutanga ku bihugu binyamuryango ni uko ayo mabuye y'agaciro yaba intandaro y'ubukire aho kuba intandaro y'amakimbirane, ni naho tugenda dukangurira abakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'ubucuruzi bwayo ko mubyo bakora byose bagomba kubahiriza amategeko yashyizweho muri ibi bihugu biherereye mu Karere k'Ibiyaga bigari."

Inama ya 24 ya Komite Ngenzuzi y'Inama Mpuzamahanga ku Karere k'Ibiyaga Bigari, yitabiriwe n'Ibihugu by'u Rwanda rwayakiriye, Tanzania, Zambia, Kenya, Uganda, Sudan na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kugenzura inkomoko y'amabuye y'agaciro mu Kigo Gishinzwe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, mine, Peteroli na gaze, RMB, Kanyangira John, asaba ko harushaho gukomeza kubahiriza amategeko
Umuyobozi Mukuru ushinzwe imari n'ubutegetsi muri ICGLR, Ham Mungurire Mungyereza, avuga ko iyo bahuriye hamwe bagasangizanya amakuru n'inama, bituma bashyiraho umurongo uboneye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-hari-kwigirwa-uburyo-amabuye-y-agaciro-ataba-intandaro-y-amakimbirane

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)