Yafatiwe mu iduka riherereye mu Mudugudu wa Kamugina, Akagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye, ahagana saa Tatu zo mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 21 Mata.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko gufatwa kwe kwaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.
Yagize ati 'Mu gihe cya saa Tatu z'ijoro nibwo abaturage bari bari hafi ya ririya duka bahamagaye bavuga ko bagize amakenga bitewe no kubona amabati asakaye ririya duka anyeganyega, bagakeka ko ari abashaka kwiba. Abapolisi bihutiye kuhagera bamufatira mu cyuho arimo kuzamukira mu gisenge, aho yari yanyuze yinjira, afite ibyo yari amaze kwiba mu bikapu nabyo yari akuye muri iryo duka.'
Yakomeje avuga ko 'Ibyo yafatanywe birimo; telefoni ntoya n'izigezweho (Smart phones), ibikapu bibiri, camera yo mu bwoko bwa Hikvision n'amafarangana y'u Rwanda 21,500 agizwe n'ibiceri.'
Uyu mugabo usanzwe ukekwaho ubujura nk'uko bamwe mu baturage bavuga, akimara gufatwa yiyemereye ko ubwo yari amaze gusakambura amabati, yasimbukiye kuri matola zacururizwaga muri iryo duka kugira ngo abone uko atangira kwiba biriya bikoresho yafatanywe.
SP Habiyaremye yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru bigatuma ukekwa afatwa ataragera kure, ashishikariza buri wese gukomeza umuco wo kuba ijisho rya mugenzi we no gutangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira ibyaha bitaraba.
Yihanangirije abakomeje kwishora mu ngeso z'ubujura guhinduka kuko bazakomeza gufatwa ku bufatanye n'izindi nzego n'abaturage bagashyikirizwa ubutabera.
Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyamabuye kugira ngo hakomeze iperereza, ibyo yafatanywe bisubizwa nyirabyo.