Umukino wakiniwe muri muri iyi nyubako, aho kuwerekana byateguwe n'uyu Muryango mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhango wari ifite insanganyamatsiko yo kurwanya imvugo zibiba urwango no gutangaza amakuru y'ibinyoma mu kuyobya rubanda.
Ni igikorwa cyitabiriwe n'abadipolomate batandukanye ndetse n'abandi bagize imiryango itandukanye y'abanyarwanda baba hanze y'u Rwanda.
Uyu mukino umaze gukinwa inshuro zirenga 200 mu bice bitandukanye by'Isi, yaba muri Aziya, Amerika, u Burayi na Afurika. Mu Rwanda werekanwe bwa mbere mu mwaka ushize.
Muri uyu mukino, humvikanishwa itangazo ryavugiwe kuri RTLM rimenyesha abaturage ko indege ya Habyarimana yahanuwe. Havugwamo uburyo Interahamwe zishe abantu mu Gitega, uko zagiye zihohotera abagore mu bice bya Butare n'ahandi.
RTLM yari ifite ibiganiro bikundwa n'urubyiruko kubera uburyo yakoraga, kuko yacurangaga imiziki igezweho yose, guhera kuri Zouk, Rumba, injyana zo muri Amerika, indirimbo z'Imana n'izindi.
Abakinnyi ba Hate Radio ni Ntarindwa Diogène ukina ari Kantano Habimana; Umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Bwanga Pili Pili Kagabo ukina ari Valérie Bemeriki n'abandi.
Umukino utangizwa n'indirimbo za Rumba, DJ agaha ikaze abakurikiye radio, hanyuma abanyamakuru bagahita batangira bavuga amakuru agezweho.
Ayo makuru aba yibanda ku buryo gutsemba Abatutsi biri gukorwa hirya no hino. Bavugamo ko ngo i Gitarama, mu Kivuruga n'ahandi, Inkotanyi zatsinzwe, ko ngo hari n'aho zateye igisasu aho guhitana abantu, kigahitana imbwa eshatu.
Bibasira kandi itangazamakuru rivuga ibihabanye n'umurongo wa RTLM, urugero nka RFI yavugaga ko hari ubwicanyi buri gukorerwa mu Rwanda, ko ndetse Umujyi wa Kigali utari nyabagendwa.
Bose uko aba ari batatu muri studio, bahuriza hamwe mu kuvuga ko RFI ari "radio y'amafuti" iri gukwirakwiza "ibinyoma by'Inkotanyi".
Bakomeza bavuga ko Radio Muhabura ya FPR Inkotanyi, ari "Radio Shitani" kuko ngo yavuze ko hari ahantu Interahamwe zishe abantu.
Uburyo uyu mukino ukinwa, byakozwe hashingiye ku bushakashatsi bwimbitse bw'ibyaberaga muri Studio za RTLM, ku buryo abakinnyi bagerageza gukora ibyakorwaga icyo gihe.
Muri studio habaga harimo telemusi y'icyayi, umutobe, inzoga, n'ubunyobwa ku buryo abanyamakuru bakoraga banywa. Usibye ibyo kunywa bisanzwe, babaga batumura n'urumogi kandi bakabivuga kuri radio.
Abanyamakuru bavuga ko abantu batanywa urumogi, ari "Abanazi", kandi bagahamagara abari hirya no hino mu gihugu babasaba kujyana urumogi kuri RTLM.
Hari aho bigera bagacuranga indirimbo ya Bikindi Simon yitwa "Nanga Abahutu", bakavuga ko irimo ibibazo byose igihugu gifite. Bavuga ko Abatutsi bafite ubugome burenze ukwemera, ko ari impyisi nk'izindi.
Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM) yatangiye kuvuga ku wa 8 Nyakanga 1993. Mu banyamigabane bayo bakuru harimo na Félicien Kabuga, magingo aya ukomeje kuburanishwa n'Urwego rwasigaranye Imirimo y'Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, i La Haye mu Buholandi.