Mu gihe umusore afitanye ubushuti n'umukobwa, bijya bigora umusore gufata iyambere ngo abwire umukobwa ko amukunda. Gusa hari Ibintu 5 umukobwa wagukunze akubwira.
1. Amateka y'umuryango we
Abakobwa mu busanzwe ntibakunze kubwira abantu batazi ubuzima bw'imiryango bakomokamo, keretse uri umuntu wa hafi yabo cyangwa uwo bakunda.
Iyo umukobwa atangiye kukubwira amateka y'umuryango we, ni ikimenyetso cy'uko aba yatangiye kukwiyumvamo ku buryo yifuza ko mwakundana cyangwa kuba ubucuti mufitanye bwakomeza.
2. Akubwira abamusaba urukundo
Umukobwa ukwiyumvamo kukubwira abagabo cyangwa abasore bagerageza kumutereta, biterwa no kuba aba yifuza kugutera ishyari.
Hari ubwo anakubwira ko bose yagiye abanga ariko ntagusobanurire impamvu, gusa nk'umuntu mukuru nibigera kuri iyi ngingo uzamenye aho aganisha.
3. Imyaka ye
Twese tuzi buryo ki igitsina gore kigorwa cyane no kuvuga imyaka yabo ya nyayo.
Niba umukobwa muganira akemera kukubwira imyaka ye ya nyayo ku buryo anemera no kukwereka icyangombwa cye cy'amavuko, bisobanuye ko aba agufata nk'inshuti ye ikomeye.
4. Ingendo ze
Umukobwa ukwiyumvamo akubwira gahunda y'ingendo ze zose cyangwa aho aherereye mu gihe ubimubajije.
Impamvu ni uko aba abona nta mpamvu n'imwe yatuma atakubwiza ukuri kandi uri uw'ingenzi kuri we.
5. Uzamenya niba yishimye cyangwa ababaye
Mu gihe umukobwa cyangwa umugore agukunda, nta pfunwe ryo kuba yakubwira niba yishimye cyangwa ababaye azakira ndetse na nyirabayazana yabyo.
Mu busanzwe mu gihe umugore atagukunda ntashobora gutuma hari amakuru ajyanye n'ibyiyumvo bye umenya kuko uba utari mu mwanya wo kubimenya.