Muyoboke Alex yagaragaje uko ivangura rya mbe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, aho yavuze ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuhanzi butari ku rwego rushimishije ahanini bitewe n'ivangura ryarimo, aho bamwe inganzo yabo yagiye ipfukiranwa bitewe no kubazwa ubwoko bwabo.

Muyoboke yavuze ko abahanzi bahoraga ku nkeke, bigatuma batabasha kugaragaza ibibarimo. Ati "...Duhere mu myaka ya mbere y'1994, aho wasangaga imyidagaduro, wabonaga ko iri hasi nayo ntiyaburagamo ivangura, ntiyaburagamo ku kubaza uwo uriwe niba ugiye kuririmba ahantu. Kenshi abahanzi byarabagoraga nabo ubwabo. Kuko bahoraga bari ku nkeke y'ubwoko bw'abo, uwo ariwe cyangwa n'aho avuka."

Muyoboke usanzwe ari Umuyobozi wa Decent Entertainment, yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abahanzi bashyize hamwe bitewe na Leta y'ubumwe bakora indirimbo zamagana Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bisunze inganzo yabo baririmbye amahoro n'urukundo.

Ati "Yaba ari ukora imivugo, yaba ari ukora ikinamico, ubona y'uko abahanzi batasigaye inyuma kugirango nabo batange umusanzu muri iyi myaka 30 ishize."

Yavuze ko muri iyi myaka 30 ishize, uruhare rw'abahanzi mu kubaka  ubumwe bw'Abanyarwanda rwigaragaza cyane ko ari ijwi rigera kure.

Muyoboke yavuze ko hari ibihangano byinshi by'abahanzi bigaruka ku bumwe, indirimbo zisana imitima kandi zitsa 'ku bumwe butari buriho mu myaka myishi iki gihugu cyabayeho'. Akomeza ati "Aho usanga abahanzi nabo bitabira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi."

Yagaragaje ko muri iyi myaka 30 ishize, abahanzi bunze ubumwe, kandi binagaragarira mu ndirimbo zo kwibuka bagiye bahuriramo n'abandi bahanzi.

Muri iki kiganiro, Muyoboke yavuze ko abahanzi mu myaka 30 ishize, bakoze ibikorwa binyuranye birimo gusura no kuremera abarokotse Jenoside. Asobanura ko ibi bigaragaza ubumwe bw'abahanzi, no kwerekana ko bumva neza umurongo wa Leta y'ubumwe.

Kuri Muyoboke, buri muhanzi wese akwiye gukoresha ijwi rye mu kwamagana abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati "Reka twereke Isi ko ibyo bavuga ari ukubeshya [Abahakana Jenoside], kuko dufite igihugu cyiza, dufite igihugu kizamo abanyamahanga benshi bagisura, ariko abanyamahanga sibo batuvugira, nitwe twabyivugira..."

Yavuze ko muri ibi bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhanzi akwiye kurangwa n'ibikorwa byo kuba hafi abarokotse Jenoside no kubahumuriza binyuze mu bihangano n'ubutumwa bw'ihumure.

Muyoboke yagaye kandi abahanzi bigira ba ntibindeba mu gihe cyo Kwibuka, avuga ko buri munyarwanda afite inshingano zo Kwibuka.

Yavuze ko urubyiruko arizo ngufu z'Igihugu, bityo bafite n'uruhare runini mu kwamagana abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati 'Urubyiruko nizo ngufu z'Igihugu. Ibi bihe turimo ni ibihe byo kwitwararika, ni ibihe byo kwiga amateka yacu ndetse tunarwanya ba bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bangisha cyangwa babwira urundi rubyiruko rutari mu gihugu ndetse n'abanyamahanga, kuko nimwe mukoresha izi mbuga nkoranyambaga, mubereka ibyiza muri iyi myaka 30 ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi kugirango dukomeze twiyubakira igihugu cyacu."


Muyoboke Alex yagaragaje ko ivangura ryari mu buhanzi mbere ya Jenoside ryabukomye mu nkokora


Muyoboke yavuze ko nyuma ya Jenoside, ubuhanzi bwongeye kwiyubaka kandi ntibwasigaye inyuma muri iyi myaka 30 ishize


Muyoboke yagaragaje ko mu myaka 30 ishize, ubuhanzi bwagize uruhare rukomeye mu kubaka u Rwanda

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MUYOBOKE ALEX

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141792/muyoboke-alex-yagaragaje-uko-ivangura-rya-mbere-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-ryasubije-in-141792.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)