Na nyuma ya zero, Imana irakora! Andi makuru mashya ku mukinnyi Rainford byari byatangajwe ko yapfuye azize impanuka - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri y'ubuzima muri Zambiya itangaje ko abaganga bari kwita kuri Rainford Kalaba bavuze ko bitararangira, amerewe nabi, ari muri Koma, ariko ntarashyiramo umwuka.

Charlene Mkandawire, inshuti ye bari kumwe mu modoka bakora impanuka, yo byarangiye yamaze gupfa.

Mu masaha make ashije nibwo hari hasakaye amakuru avuga ko Kalaba wamenyekanye akinira TP Mazembe n'ikipe y'igihugu ya Zambiya yitabye Imana azize impanuka y'imodoka ikomeye yagiriye ku muhanda wa Kafue Lusaka, aho yahise ajyanwa mu bitaro bya University Teaching Hospital.



Source : https://yegob.rw/na-nyuma-ya-zero-imana-irakora-andi-makuru-mashya-ku-mukinnyi-rainford-byari-byatangajwe-ko-yapfuye-azize-impanuka/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)