Nasanze iwacu i Mibirizi ari amatongo -Munyan... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Munyanshoza aza imbere mu bahanzi bakoresha inganzo y'abo mu kubika amateka binyuze mu bihangano bakora bibumbatiye, gusubiza icyizere cy'ubuzima mu bantu, kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibindi.

Izi ndirimbo zibitse amateka y'ahiciwe Abatutsi, amazina y'abishwe, uko umugambi wo kurimbura Abatutsi wacuzwe kugeza ushyizwe mu bikorwa, kongera kwiyubaka kw'abarokotse…Zifasha gukomeza kuzirikana abishwe, zigatera imbaraga zo guharanira kusa ikivi.

Muri iki gihe, Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe), niyo itanga uburenganzira kugira ngo indirimbo yo Kwibuka isohoke nyuma y'igenzura yikorwa bigendanye n'ubutumwa buba bukubiyemo.

Hari abahanzi baririmba ku ndirimbo zo kwibuka gusa, n'abandi bakora indirimbo zo kwibuka n'iz'ubuzima busanzwe.

Abazwi cyane barangajwe imbere na Munyanshoza Dieudonné wamamaye nka Mibirizi kubera indirimbo yise 'Mibirizi', Nyiranyamibwa Suzanne, Nzaramba Eric [Senderi], Rwamihare Jean de Dieu [Bonhomme] uzwi mu ndirimbo 'Inkotanyi ni ubuzima', Mukankusi Grace uzwi mu ndirimbo 'Icyizere' n'abandi.

Aba bahanzi n'abandi bagize uruhare mu isanamitima binyuze mu bihangano bagiye bashyira hanze mu bihe bitandukanye, bikoze mu buryo bw'amajwi. Rimwe na rimwe bigaherekezwa n'amashusho agaragaza ibice babaga baririmba, abishwe muri Jenoside n'ibindi.

Munyanshoza Dieudonné [Mibirizi], ni umuririmbyi wabaye no mu basirikare ba RDF [Rwanda Defence Force]. Muri Kamena 2016, nibwo yasezerewe asubira mu buzima busanzwe, akomeye ku ntego yo gukomeza kurinda ibyagezweho. Â 

Imyaka ibaye 30, uyu muhanzi akomeje urugendo rwubakiye kuri izi ndirimbo z'isanamitima. Yabwiye InyaRwanda ko ajya guhanga indirimbo zo Kwibuka byaturutse ku kuntu yageze iwabo, agasanga Jenoside yarahashegeshe.

Ati "Uko nari narahasize mu 1989 n'uko nahasanze mu 1995 wagirango siho. Kubera ko nari narahasize ari heza, hari amazu, amashuri, amavuriro, Kiliziya, imihanda nsanga noneho ni amatongo. Nsanga ubuzima bwarahungabanye, ngirango n'ahandi hose niko byari bimeze.

Akomeza ati "Icyo gihe rero muri njyewe niho navuga ko natangiye guhinduka muri njyewe, ntangira kumva ko natangira gukora indirimbo zijyanye no Kwibuka. Niho mbyanziyemo, akababaro nagize kuko uko nari narasize iwacu, abenshi barishwe, ibintu byarasenyutse, ubuzima bwarahungabanye noneho nifuza kugirango mvuge ayo mateka.'

Uyu muhanzi avuga ko icyo gihe ari nabwo yagize igitekerezo cyogukora indirimbo 'Mibirizi' yacuranzwe cyane. Niyo ndirimbo ya mbere yagiye hanze irimo amazina y'abishwe muri Jenoside ndetse irimo n'imisozi itandukanye bari batuyeho.

Nyuma yakoze indirimbo 'Nyanza ya Butare', 'Imfura zo ku Mugote' ndetse na 'Twarabakundaga'. Munyanshoza avuga ko izi ndirimbo zikimara kujya hanze, zumvikanye mu bice bitandukanye by'Igihugu, zifasha abantu mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge n'isanamitima, kandi nawe zitangira kumwomora ibikomere.

Avuga ko ibi byose byagiye bikomeza intego yari yihaye yo gukomeza kubika amateka ya Jenoside binyuze mu ndirimbo. Ati "Nanjye byampaye umuhate wo kuba nakomeza kuririmba. Ni aho byatangiriye kuririmba indirimbo zo kwibuka."

Agaragaza ko adafite gushidikanya muri we ko ubuhanzi bwagize uruhare rukomeye mu komora ibikomere no gusana imitima kuko 'iyo urebye mu bihangano ubutumwa byagiye bitanga ni ukongera gutuma abantu basubira inyuma bakareba ku ntandaro n'inkomoko y'amacakubiri yatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi'.

Munyanshoza yavuze ko akora indirimbo ye 'Mibirizi' yari ayikoze ayikoreye agasozi k'iwabo, ariko ko yamenyekanye cyane bigera ubwo atangira gutumirwa mu bice bitandukanye by'Igihugu kuyiririmba, kandi abantu avugamo atari abaho.

Ni indirimbo avuga ko yageze kure kuko muri kiriya gihe abanyeshuri bagiye bayandika mu makayi y'abo, bagera aho aririmba abantu b'i Mibirizi bishwe, bagasimbuza amazina y'abo bishwe ariko 'inkikirizo n'ibindi bakabireba'.

Ati "Ubutumwa bumvaga bwagendaga bubafasha, bukabubaka [...] Natekereza ko ubutumwa bwagiye buca mu bihangano, yaba mu ndirimbo, mu mivugo byagiye bifasha abarokotse Jenoside, ko nubwo yasigaye wenyine agomba gukomereza, agomba kudaheranwa n'akababaro..."

Munyanshoza anasanga izi ndirimbo zo Kwibuka zitarafashije gusa abarokotse, ahubwo zanafashije n'abandi bamenya amateka y'Igihugu, kandi urugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge rurashoboka.

Uyu muhanzi usanzwe ubarizwa muri Orcheste Impala, avuga ko ubu amaze gukora indirimbo 100 zo kwibuka zirimo cyane cyane izo avuga ku dusozi dutandukanye abatutsi bari batuyeho.

Ni ibintu avuga ko yagezeho nyuma y'ibiganiro bitandukanye yagiye yitabira bijyanye no kwibuka akumva ubuhamya bw'ahatangiwe 'nkumva nshatse kuvuga kuri ayo mateka'.

Muri uru rugendo rwo gukora indirimbo zo Kwibuka kandi, yagiye ahura na bamwe mu barokotse Jenoside bakamuha ubuhamya bw'agasozi babaga bashaka ko akoraho indirimbo, hanyuma akabihuriza hamwe akandika indirimbo. Ati "Hari abaza bakansaba ko nabafasha kugirango amateka yabo ntazibagirane..."

Indirimbo ye 'Mibirizi' yamamaye yayisohoye tariki 1 Mata 1995. Yatambutse 'bwa mbere' kuri Radio Rwanda saa saba n'igice nyuma y'amakuru yo mu rurimi rw'Igifaransa. Icyo gihe, Radio Rwanda yafunguraga saa kumi n'imwe za mu gitondo igafunga saa mbiri z'ijoro.

Yayihimbiye agace yavukiyemo ahitwa i Kimbogo mu Ntara y'Uburengerazuba; kandi yamuhaye gukomeza umurongo w'indirimbo zo Kwibuka, atangira no gukora izindi ndirimbo zivuga ku bice bitandukanye byo mu Rwanda. Munyanshoza Dieudonné yatangaje ko yatangiye urugendo rwo gukora indirimbo zo Kwibuka nyuma yo kubona uburyo Jenoside yashegeshe ku ivuko rye


Munyanshoza yavuze uko yagendaga ahimba indirimbo, yagiye ahura n'abarokotse bamusabaga guhimba indirimbo ku dusozi twari dutuyeho abatutsi benshi


Munyanshoza yavuze ko amaze kugeza ku ndirimbo zirenga 100 zivuga ku dusozi tunyuranye twiciweho Abatutsi

KANDA HANOUREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MUNYANSHOZA DIUEDONNE

 ">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141774/nasanze-iwacu-i-mibirizi-ari-amatongo-munyanshoza-ku-mvano-yo-gukora-indirimbo-zo-kwibuka--141774.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)