Ni igikorwa cyahuriranye no kwibuka imbaga y'Abatutsi yiciwe urw'agashinyaguro muri Kiliziya Gatolika ya Nyange bigizwemo uruhare na Seromba Athanase wari Padiri mukuru kuri iyo kiliziya.
Abakuze batuye ku musozi wa Nyange bavuga ko Jenoside yatangiye kugeragezwa mu 1959, yongera kugeragezwa no mu 1973.
Kiliziya ya Nyange iherereye mu yahoze ari Komine Kivumvu, Superefegitura ya Birambo, Perefegitura ya Kibuye, yiciwemo Abatutsi barenga 2000.
Tariki 15 Mata 1994, Abatutsi bari bahungiye muri iyi kiliziya batangiye kwicwa hakoreshejwe amasasu, Interahamwe zibona ibyo bidahagije zigira igitekerezo cyo kuyisenya Abatutsi bagapfiramo.
Babanje gukoresha urutambi birananirana, bagerageza kuyitwika bakoresheje lisansi birananirana, bituma bajya kuzana imashini yakoraga umuhanda Gitarama-Kibuye ihirika inkuta zayo zigwa ku batutsi bari bayihungiyemo.
Mu rwego rwo gusigasira ibimenyetso n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta y'u Rwanda yashyizeho gahunda yo guhuza inzibutso, ni muri urwo rwego imibiri yari mu rwibutso rwa Bukiro yimuriwe mu rwibutso rwa Nyange.
Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Abatutsi barenga 2800 biciwe mu Kiliziya ya Nyange no mu nkengero zayo no gushyingura mu cyubahiro imibiri yimuwe mu rwibutso rwa Bukiro no mu mirenge ya Nyange na Ndaro cyitabiriwe n'abayobozi barimo abagize Inteko ishinga amategeko na Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyange ruruhukiyemo imibiri y'Abatutsi barenga 7858.