Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora?  #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyarwanda yagize ati' aho kugira umwana agapfa ahagaze, washyingura ukihanagura'.

Ababyeyi ba Jean Paul Turayishimye, Karama na Mukamusoni, nabo bagomba kuba aho bari baterwa ipfunwe no kugira umwana warumbiwe n'umutimanama, kugeza ubwo umujyanama we mukuru aba Achille Bagosora, wabaswe n'ubugome nk'ubwa se, ruharwa Théoneste Bagosora.

Uburozi bwa Jean Paul Turayishimye iyo butarimo gusebanya, gukwiza ibihuha no kugambanira igihugu cye, buba bugizwe no gushinyagura, cyane cyane mu bihe nk'ibi byo kunamira abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y'ubuhamya bwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bwagarutse ku rupfu rw'umwe mu bo mu muryango we, umubyeyi Florence wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu batangajwe no kumva amateshwa ya Turayishimye yuzuyemo ibinyoma no gukina ku mubyimba umuryango wa nyakwigendera Florence, by'umwihariko Perezida Kagame, cyane cyane aho avuga ko ingabo za RPF-INKOTANYI zitagize ubushake bwo gutabara umuryango wa Florence.

Nubwo atari akeneye no kwisobanura, Perezida Kagame yavuze uburyo yasabye ingabo za Loni gutabara uyu muryango, ariko ntibyashoboka kuko abicanyi bakumiriye abari batababye.

Kuba Ingabo za RPF-INKOTANYI zitarabashije kugera aho nyakwigendera yari atuye si igitangaza, cyane ko urugo rwe rwari iruhande rw'ikigo cya gisirikari cya Habyarimana, cya Camp-Kigali. Nta warokotse utazi uburyo ingabo z' Inkotanyi zitanze bidasanzwe, ndetse aho byashobotse zitabara benshi bahigwaga, batanafitanye isano n'umuyobozi wazo, Paul Kagame, uretse isano y'ubunyarwanda. Kuba zitarabashije gutabara umuvandimwe w'Umugaba Mukuru wazo, burumvikana ko bitashobokaga nyine.

Nk'uko ibimenyetso simusiga byagaragajwe, mu bicishije umuryango wa Florence harimo Callixte Mbarushimana bakoranaga muri UNDP. Nubwo Perezida Kagame atavuze amazina y'uwo mwicanyi, abazi neza iyi dosiye ntibashidikanya ku ruhare rwa Mbarushimana, ubu widegembya mu Bufaransa.

Uretse Jean Paul Turayishimye nawe ubikorera gushimisha incuti ze nka Achille Bagosora, abandi bose bakurikiranye urupfu rwa Florence n'umuryango we, bibaza ukuntu Callixte Mbarushimana, wanabaye umwe mu bategetsi b'umutwe w'abajenosideri wa FDLR, adafunze. Jean Paul Turayishimye we ngo ubutabera 'bwashyize mu gaciro' busanga uyu Mbarushimana nta cyaha afite.

Ibihuha byose Jean Paul Turayishimiye avuga ku bo mu muryango wa Perezida Kagame, baba abakiriho n'abitabye Imana, nawe yivugira ko atabihagazeho, ko ibyinshi abihabwa n'abo yita'inkoramutima ze'. Twashoboye kumenya neza ko mu bamuha ibyo bitakakaragasi ngo ni amakuru, harimo Teteri Agnès, umugore w'ikigarasha Gasana Eugène, uwo Teteri akaba acuruza ibihuha

Hari nk'aho Turayishimiye avuga ngo n'iyo Florence arokoka Kagame ntacyo yari kuba amumariye, nk'uko 'ntacyo afasha umuryango wa nyakwigendera Muyango'.

Icya mbere, uwo muryango ntiwamutakiye ko ukeneye gufashwa. Abarokotse bo kwa Muyango barifashije cyane, ndetse ahubwo uko tubazi, Jean Paul Turayishimye abiyambaje bamuremera, akava mu bubwa bwo gusebanya ngo abone amaramuko.

Icya kabiri, mu Rwanda ntibisaba ngo ube uri uwo mu muryango wa Kagame ngo ubone imfashanyo. Leta yashyizeho gahunda nyinshi zunganira Abanyarwanda bose, nta robanura, baba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, baba n'abandi baturage muri rusange. Aha niho ubuyobozi bw'u Rwanda butandukaniye n'ubwo abajenosideri n'ibigarasha nka Turayishimye byifuza, bugendera ku kimenyane n'icyenewabo.

Jean Paul Turayishimye kandi yanagarutse kuri Déogratias Kayumba, umuvandimwe wa Florence, waje kwitaba Imana ariko we azize uburwayi, umugome Turayishimye akemeza ko nyakwigendera yimwe ubushobozi n'uburenganzira bwo kwivuriza mu mahanga!

Muri iyi myaka 30 ishize, ntiwabara Abanyarwanda Leta yohereje mu mahanga, ku mpamvu zinyuranye, zirimo kwivuza, kwiga n'izindi, cyane cyane mu myaka yakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi kuko u Rwanda rwari rutarabona ubushobozi bwo gutanga izo serivisi imbere mu gihugu. Ntiwabara kandi amamiliyoni y'amadolari yabatanzweho, kandi koko kwita ku buzima bw'abaturage biri mu nshingano za Leta. Wasobanura ute rero ukuntu Leta yaba yarohereje abatabarika kwivuza no kwiga mu mahanga, ndetse barimo n'abakomoka ku bahekuye u Rwanda, ikabyima umuntu nka Déogratias Kayumba, wagize uruhare runini mu kubohora u Rwanda no kurusana?

Déogratias Kayumba yabaye mu myanya y'ubuyobozi, irimo kuba Perefe w'iyahoze ari perefegitura ya Byumba, ndetse ubwo yitabarukiraga mu Buhinde muri Gicurasi 2015, yari Visi-Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzora bwa Muntu.

Umugore we, Imakulata Kayumba yabaye minisitiri muri Guverinoma y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, ndetse aza ko kuba Senateri. Ubu koko, uwashyira mu gaciro wese, yakwanzura ko uyu muryango wari wanzwe na Leta, kugeza aho ubura ubushobozi bwo kwivuza ndetse n'uruhushya rwo kujya mu mavuriro yo mu mahanga?

Jean Paul Turayishimye rero, nujya kwibeshya ko wayobya Abanyarwanda ujye uzirikana ko bakuzi umuzi n'umuhamuro. Nta n'umwe wabeshya rwose, ibyo byo ubimenye.

Ntawe utibuka ubugome wakoze ukiri serija mu ngabo z'uRwanda, nk'igihe Kayumba Nyamwasa agutuma kwica umukecuru w'imyaka isaga 70, mumuziza gusa ko umuhungu we El Hadj Ibrahim Murwanashyaka, akaba na muramu wa Nyamwasa, yanze gufasha Nyamwasa kwiba banki yitwaga BACAR. Uribuka ko wanabyiyemereye ubwo wasubizaga incuti yari ikubajije iby'ubwo bwicanyi, ukamusubiza ngo' nari nahawe amabwiriza, uzandege aho ushaka( I had an order-go and report me)'.

Ntawe uribagirwa kandi ko umaze guhunga igihugu kubera ibyaha bikabije, wagize uruhare mu iterwa ry'ibisasu ryabaye mu Rwanda hagati ya 2010 na 2014. Ubuhamya mu manza z'abafatiwe muri iryo terabwoba ryahitanye inzirakarengane nyinshi, ababarirwa muri 400 bagakomereka, bwerekanye ko wari inyuma y'ubwo bunyamanswa. Nabwo wabitumwe na Kayumba Nyamwasa mukibana mu mutwe w'ibyihebe wa RNC, mbere y'uko mupfa ibisahurano ukajya gushinga ikiryabatezi, ngo ni ARC.

Urahomera iyonkeje rero, kuko ibigambo byawe byuzuyemo ibihuha, ubuswa, gusebanya no kugambana ntawe ukibiha agaciro, gusa ntibizakubuza kugwa igihugu igicuri.

The post Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora?  appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ni-iki-cyiza-cyava-kuri-jean-paul-turayishimye-wanywanye-na-bene-bagosora/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ni-iki-cyiza-cyava-kuri-jean-paul-turayishimye-wanywanye-na-bene-bagosora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)