Ni impano nahaye umubyeyi wanjye - Sarpong nyuma yo kujya muri APR FC, uko yasohowe mu nzu kubera iki cyemezo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntakirutimana Isaac [Sarpong], wari umufana ukomeye wa Rayon Sports nyuma yo kwerekeza muri APR FC yavuze ko ari impano yahaye umubyeyi we kuko ari umukunzi w'iyi kipe y'Ingabo z'igihugu.

Ku wa Gatanu w'icyumweru gishize ni bwo uyu mufana yarahiriye kuba umufana wa APR FC avuye muri Rayon Sports.

Ntabwo byakiriwe neza n'abakunzi benshi ba Rayon Sports aho bavuze ko ibyo akoze atari byo n'ubundi atayikundaga.

Ibi kandi byakurikiwe ni uko na nyir'inzu yahise amwandikira amubwira ko agomba kumusohokera mu nzu.

Sarpong yabwiye ISIMBI ati "ubwo nari ku biro nabonye ubutumwa bwa nyir'inzu bumbwira ngo twabanye neza byaba byiza muhaye inzu ye, nahise musubiza ko tugomba kubahiriza amategeko agenga gukodesha akampa iminsi 15, nashyizeho abantu barimo kunshakira inzu."

Yakomeje avuga ko ajya gufata iki cyemezo yari abyiteze kuko nyir'inzu ni umufana wa Rayon Sports, gusa we ngo yakurikije amarangamutima ye.

Ati "Urumva njya gufata icyemezo cyo kujya muri APR FC nari mbyiteze, kuko kuva muri 2013 ndi muri Rayon Sports, n'inzu nabagamo ni uyu-murayon rero nari mbyiteze, icy'ingenzi ni uko njye nakurikije amarangamutima yanjye, n'aho ibindi nashyizeho abagomba kunshakira inzu."

Sarpong kandi avuga ko guhindura akajya gufana APR FC ari impano yahaye umubyeyi we kuko akunda APR FC.

Ati "Navuga ko ari impano mpaye umubyeyi wanjye mu za bukuru kuko ni umufana wa APR FC. Reka mbisubiremo rwose njye nakurikije amarangamutima kandi nta muntu urwana na yo."

Yashimangiye ko nta gikorwa kibi yahuye nacyo kuko u Rwanda ari igihugu gifite umutekano uretse kuba umuntu yamwandikira ubutumwa cyangwa bagahura akamubwira nabi kubera ko atishimiye icyemezo yafashe.

Sarpong yamaze kwerekeza muri APR FC, nyir'inzu amusaba kumuvira mu ikipe
Sarpong yari umufana ukomeye wa Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-impano-nahaye-umubyeyi-wanjye-sarpong-nyuma-yo-kujya-muri-apr-fc-uko-yasohowe-mu-nzu-kubera-iki-cyemezo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)