Ni nka Jenoside bariho bakora - Perezida Kaga... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio 10 na Royal Fm kuri uyu wa Mbere tariki 1 Mata 2024. Ni ikiganiro cyibanze ku ngingo zinyuranye zirimo urugendo rw'imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye, ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 n'ibindi.

Muri iki kiganiro, Umukuru w'Igihugu yavuze ko Jenoside yatangiye 'kera' mbere y'iyi myaka 30 ishize. Yavuze ko iyo usubije inyuma amaso buri myaka 30 uhereye muri za 60 mbere yaho gato, nyuma y'aho gato, ibyabaye byatumye (...) abantu baba impunzi, abandi bapfa, gutatana mbese kw'Abanyarwanda..."

Umukuru w'Igihugu yavuze ko mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 30, bisa n'aho amateka y'ivunguramoko nta masomo yasize ku mahanga kuko muri iki gihe 'hari ibintu mu karere nabyo bisa na biriya'.

Ati "Ubu turi mu 2024, urumva ni indi myaka 30 uhereye mu 1994, 2024 icyo tuvuga turibuka ariko hari ibintu mu Karere nabyo bisa na biriya. Iyo urebye aba bantu bicwa muri Congo i Burasirazuba, impunzi dufite hano zirenga ibihumbi 100 by'abantu bahunze iwabo kubera ko bicwa, kubera ko batotozwa, kandi bagatotozwa bavuga ko aba bantu ni Abatutsi. Iby'uko ari abatutsi cyangwa Abanyarwanda bo muri Congo ntabwo ibyo bivugwa, ndetse bikajyamo no gufatanya n'interahamwe FDLR hariya muri Congo y'Iburasirazuba…'

Perezida Kagame yavuze ko ashingiye ku bibera mu Burasirazuba bwa Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo bisa n'aho ari Jenoside iri gukorwa. Ati "Iriya ni nka Jenoside erega bariho bakora."

Umukuru w'Igihugu yavuze ko uretse no muri Afurika, no mu bindi bihugu byo mu mahanga 'irondakoko, ivanguramoko' naho bihaboneka.

Yavuze ko Politiki iciciritse y'imiyoborere ikomeje gukoma mu nkokora imiyoborere y'ibihugu byinshi, kandi ko kwimika ikibi nta nyungu bitanga ku miyoborere n'imibereho y'abantu.

Umukuru w'Igihugu yavuze ko kubaka ikintu bigira aho bishingira harimo imyumvire, gusesengura, ubuyobozi bwa Politiki bujyanye n'aho abantu bagana cyangwa ibihugu bigana.

Yavuze ko buri wese wagize uruhare muri Jenoside nta nyungu yakuyemo. Biri no mu mpamvu buri wese ashobora kwibaza ati 'byakongera gusubirwamo ushaka iki, kubera iki?'

Umukuru w'Igihugu, yavuze ko muri Politiki habayeho kurwanya ikibi 'nubwo cyatwaye abantu batabarwa' ariko 'noneho icyari gisigaye ni ukuvuga ngo tugire dute kugirango twubake ubuzima'.

Kagame yavuze ko abishe abantu 'ntacyo wabasaba' ahubwo icyo bakwiriye' ni ukubibazwa cyangwa se bakabihanirwa nk'uko biteganyijwe n'amategeko.

Ariko kandi hari abatotejwe, abishwe n'abasigaye bagombaga gufashwa mu buzima kongera kwiyubaka, kubaho no kumva ko ntawuzabatoteza igihe icyo ari cyo cyose mu buzima bwabo.

Umukuru w'Igihugu yavuze ko abiciwe basabaga ubutabera kandi bagomba kubuhabwa, hanyuma icyo wabasaba ni 'uruhare rwabo mu kongera kubaha ubuzima bw'abakiriho n'abandi batakiriho'.

Ati "Ndetse nta kuntu byagerwaho bitazanyemo na bariya bandi bamwe muri bo cyangwa ababo bagize uruhare mu kubuza ubuzima abandi, niko Igihugu cyubakwa, niko cyongera kigasubirana n'ababigizemo uruhare, abiciwe, abishwe, bose bagomba kugaruka hamwe ku gihugu cyabo, kandi birashoboka n'ubu turabibona ko bimaze kugenda bishoboka n'ubu turabibona ko bigenda bishoboka…'

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu gihe u Rwanda rwitegura kwinjira mu Kwibuka ku nshuro ya 30, amateka y'ivanguramoko rwanyuzemo asa nk'aho ntacyo yigishije amahanga, kuko nyuma y'imyaka 30 ishize, ibikorwa nk'ibi bigaragara mu Burasirazuba bwa RDC



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141493/ni-nka-jenoside-bariho-bakora-perezida-kagame-avuga-ku-bibera-muri-rdc-141493.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)