Niba Inteko Ishinga Amategeko y'Ubwongereza yaremeje ko mu Rwanda hubahirizwa uburenganzira bwa muntu, ni iki cyabuza icyo gihugu koherereza u Rwanda abajenosideri gicumbikiye? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu cyumweru gishize, Inteko Ishinga Amategeko y'Ubwongereza yaciye impaka zari zimaze imyaka 2, maze ishingiye ku bimenyetso bigaragaza ko mu Rwanda hari umutekano usesuye, n'ibindi bisabwa ngo uburenganzira bwa buri wese bwubahirizwe, itora itegeko ryemerera Guverinoma y'icyo gihugu kohereza mu Rwanda abimukira bakirimo mu buryo butemewe n'amategeko.

Nyuma y'amasaha make, iri tegeko ryahise rinashimangirwa n'Umwami Karoli III, bisobanuye ko rigomba gutangira gushyirwa mu bikorwa.

Niba rero inzego z'ikirenga mu butegetsi bw'Ubwongereza zihamije ko mu Rwanda hari umutekano n'ubutabera, urundi rwitwazo rwaba uruhe mu gukomeza kugundira amadosiye y'abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho kubohereza mu Rwanda ngo baburanishwe, nk'uko byasabwe, none imyaka ikaba ibaye agahishyi Abongereza baratereye agati mu ryinyo? Ese gukingira ikibaba abicanyi, nibyo kurengera uburenganzira bw'ikiremwamuntu bahora batoza abandi?

Kuva mu mwaka wa 2007, ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwashyikirije Ubwongereza dosiye z'Abanyarwanda 5 bakekwaho kuba abajenosideri, hasabwa ko bakoherezwa mu nkiko zo mu Rwanda. Kuva icyo gihe, ari ukubohereza byimwe agaciro, ari no kubaburanishiriza mu Bwongereza nibura, nabyo ntibyakorwa.

Abo ba ruharwa ni:

1. Vincent Bajinya usigaye wiyita ' Brown Vincent' mu rwego rwo kuyobya uburari, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yarayoboraga ikigo cyo kuboneza urubyaro cya ONAPO. Ashinjwa uruhare mu iyicwa ry'Abatutsi benshi mu Mujyi wa Kigali.
2. Céléstin Mutabaruka wategekaga umushinga w'ubuhinzi ' Crête-Zaïre-Nil'. Yahaye abicanyi amabwiriza, amafaranga n'imodoka z'umushinga, kugirango batsembe inzirakarengane z'Abatutsi zari zahungiye mu Bisesero.
3. Emmanuel Nteziryayo wari burugumesitiri wa Mudasomwa, mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.
4. Charles Munyaneza wari burugumesitiri wa Komini Kinyamakara, nayo ya Gikongoro.
5. Céléstin Ugirashebuja wari burugumesitiri wa Kigoma, Komini yahoze mu cyitwaga Perefegitura ya Gitarama.

Mu mwaka 2008 inkiko zo mu Bwongereza zemeje ko aba uko ari 5 boherezwa kuburanira mu Rwanda, ahabereye ibyaha bakurikiranyweho, ariko mu mwaka wakurikiyeho ubujurire bwabo buhabwa agaciro, ngo kuko mu Rwanda batari kubona ubutabera n'uburenganzira binoze.

Muw'2022, Borris Johnson wari Minisitiri w'Intebe w'Ubwongereza icyo gihe, mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru i Kigali, yavuze ko agiye gukora ibishoboka byose abo bajenosideri bakaryozwa ibyo bakoze, nyamara n'abamusimbuye kuri uwo mwanya ntibigeze bubahiriza isezerano.

Nyuma rero y'imyaka 30 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, amajwi menshi akomeje gutera hejuru, yibaza niba amaherezo imiryango y'abiciwe n'izi nkoramaraso izashyira igahabwa ubutabera.

Igiteye impungenge kurushaho, ni uko aba baruharwa bagenda basatira imyaka y'ubusaza, bikabongerera amahirwe yo kuzava kuri iyi si batumvise ikibatsi cy'ubutabera, nk'uko byagenze kuri ruharwa Kabuga Felisiyani, utazaburanishwa ngo kuko ashaje cyane.

Imiryango iharanira guca umuco wo kudahana ndetse n'iy'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, irasaba Ubwongereza gushyira imbaraga mu kugeza mu butabera aba bantu 5, nk'izo bashyize mu gutambutsa itegeko ryemerera icyo gihugu kwikuraho abimukira bahaba mu buryo butemewe n'amategeko.

The post Niba Inteko Ishinga Amategeko y'Ubwongereza yaremeje ko mu Rwanda hubahirizwa uburenganzira bwa muntu, ni iki cyabuza icyo gihugu koherereza u Rwanda abajenosideri gicumbikiye? appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/niba-inteko-ishinga-amategeko-yubwongereza-yaremeje-ko-mu-rwanda-hubahirizwa-uburenganzira-bwa-muntu-ni-iki-cyabuza-icyo-gihugu-koherereza-u-rwanda-abajenosideri-gicumbikiye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=niba-inteko-ishinga-amategeko-yubwongereza-yaremeje-ko-mu-rwanda-hubahirizwa-uburenganzira-bwa-muntu-ni-iki-cyabuza-icyo-gihugu-koherereza-u-rwanda-abajenosideri-gicumbikiye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)