Nicki Minaj yanditse amateka adafitwe n'undi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Onika Tanya Maraj umuraperikazi ukomoka mu birwa bya Trinidad & Tobago, wamamaye cyane ku izina rya Nicki Minaj, uri mubamaze igihe mu muziki ndetse unakunze kwiyita ko ariwe mwamikazi w'injyana ya Rap, kuri ubu yongeye kwandika amateka mashya ataragirwa n'undi muraperikazi , abikesha ibitaramo bizenguruka Isi yise 'Pink Friday 2 World Tour'.

Ibi ni ibitaramo bizenguruka Isi yitiriye album aherutse gusohora yise 'Pink Friday 2' yasohoye ku itariki 8 Ukuboza 2023. Ku itariki 1 Werurwe 2024 nibwo Nicki Minaj yabitangiye ku mugaragaro mu mujyi wa Oaclkand muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Kugeza ubu Billboard yamaze gutangaza ko Nicki Minaj amaze kwandika amateka adafitwe n'undi muraperikazi ku Isi aho yamaze kwinjiza amafaranga menshi mu gihe gito abikesha kugurisha amatike y'ibi bitaramo. Nicki Minaj akaba amaze kwinjiza Miliyoni 34.9 z'Amadolari mu bitaramo 17 amaze gukora.

Nicki Minaj yanditse amateka yo kwinjiza Miliyoni 34.9 z'Amadolari mu bitaramo 17

Byibuze muri buri gitaramo Nicki Minaj yinjiza Miliyoni 2 z'Amadolari dore ko ku itariki 30 Werurwe mu gitaramo yakoreye i Madison Square Garden mu mujyi wa New York yinjije Miliyoni 2.858 z'Amadolari mu ijoro rimwe gusa.

Billboard ikomeza ivuga ko ntawundi muraperikazi urabasha kwinjiza aya mafaranga mu bitaramo ndetse ngo ayinjize mu gihe gito. Byitezwe ko Nicki Minaj azatera ikirenge mucya Beyonce na Taylor Swift baherutse kwinjiza agatubutse mu bitaramo bizenguruka Isi bakoze mu 2023. Ibi bitaramo yise 'Pink Friday 2 World Tour' bigiye gukomereza i Burayi aho bizasozwa ku itariki 14 Nyakanga 2024 mu Bubiligi.

Nicki Minaj niwe muraperikazi wa mbere ubashije kwinjiza amafaranga menshi y'ibitaramo mu gihe gito



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141889/nicki-minaj-yanditse-amateka-adafitwe-nundi-muraperikazi-ku-isi-141889.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)