Ibi Perezida wa Sena Dr. Kalinda François-Xavier yabigarutseho ku wa 21 Mata 2024, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yari Komini Runyinya n'inkengero zayo bari bahungiye ku biro bya Komini (ubu ni mu Murenge wa Karama mu karere ka Huye).
Perezida wa Sena yagize ati 'Nta gushidikanya ko tuzatsinda burundu ingengabitekerezo ya Jenoside ikarandurwa burundu, kuko muri iyi myaka 30 ishize, ibimaze kugerwaho ni byinshi kandi byose ni umusaruro dukesha ubudaheranwa no gushyira hamwe.'
Yashimiye ubuyobozi bwiza igihugu gifite kuri ubu, buha agaciro buri Munyarwanda ntawe usigaye inyuma, burinda Abanyarwanda bose, kandi bugaharanira ubumwe bw'Abanyarwanda, bitandukanye n'ubuyobozi bubi igihugu cyagize bukabiba urwango rwagejeje kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Ati 'Ubugome n'urwango Jenoside yakorewe Abatutsi yateguranywe ndetse ikanashyirwa mu bikorwa, ntibyari gushoboka iyo igihugu cyacu kiza kuba gifite ubuyobozi bwiza bubakorera kandi bubarinda. Jenoside yaratekerejwe, irategurwa kandi ishyirwa mu bikorwa na Leta ni nayo mpamvu yashobotse.''
Ku itariki ya 21 Mata 1994 hishwe Abatutsi muri Komini Runyinya bigizwemo uruhare na Hategekimana Déogratias wari Burugumesitiri wayo, ariko ubukana bwa jenoside bwiyongera kubera ko bamwe mu bategetsi bakuru muri guverinoma yiyise iy'abatabazi, muri ayo matariki bari barageze muri perefegitura ya Butare gutangiza Jenoside.
Mu kiganiro cyatanzwe na Mugesera Antoine wigeze kuyobora Ibuka akanaba Senateri ndetse akaba avuka i Karama, yavuze ko hari ubushakashatsi bwagaragaje ko muri Jenoside Abatutsi mu Rwanda, bishwe mu buryo 50 butandukanye, ibi bikaba bigaragaza ubugome bw'indengakamera Jenoside yakoranywe.
Mugesera yasabye ababyeyi guha abana babo umurage mwiza babarinda kwigishwa urwango, ahubwo bakigishwa ubumwe, gukora no guteza imbere igihugu aho kwigishwa amacakubiri.
Perezida wa Ibuka, Dr. Gakwenzire Philbert, yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Karama, avuga ko akwiye guhabwa umwihariko.
Yagize ati 'Umwihariko wa mbere aha i Karama, ni uko ari ho hahungiye Abatutsi benshi mu 1994, hakicirwa Abatutsi benshi kandi hakaba ari naho bashyingurwa, ari nayo mpamvu dusaba ko hakwiye ku bungwabungwa mu buryo by'umwihariko.''
I Karama mu Karere ka Huye, hiciwe Abatutsi bagera ku bihumbi 68 bari bahungiye kuri Komini ya Runyinya no mu nkengero zaho.
Abaharokokeye n'umuryango Ibuka basaba ko kuba ari ho hahungiye Abatutsi benshi mu Rwanda bakanahicirwa, bikwiye gushingirwaho hakubakwa urwibutso rwa Jenoside rugashyirwa mu nzibutso zo ku Rwego rw'igihugu.