Ntakizabangamira ikindi! Gutangiza Icyumweru... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata 2024, ni bwo hazatangizwa icyumweru cy'icyunamo, aho abanyarwanda bose bazaba bari mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu midugudu hirya no hino mu gihugu guhera saa tatu zuzuye za mu gitondo.

Ubwo yari mu kiganiro n'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana yasubije abantu bakomeje kwibaza niba ibikorwa byo gusenga ku Cyumweru bitaza guhagarara.

Yagize ati: 'Hari ikibazo ubu, abantu batandukanye bagenda batubaza kandi cyumvikana, batubwira bati 'ko ku itariki 7 hazaba ari ku Cyumweru, igikorwa cyo kwibuka kikaba kizahurirana n'amateraniro/amasengesho/Misa, bizakorwa bite?' 

Ntabwo ari ibintu bigoye, ni uburyo bw'uko abantu bareba uko babihuza kuko ibikorwa byo mu mudugudu bijyanye no kwibuka bizatangira saa tatu za mu gitondo. Bivuze yuko amasengesho ashobora kuba mbere y'iyo saha.'

Minisitiri Jean Damascene yakomeje asobanura ko abantu bashobora gutangira amateraniro/Misa mu masaha ya kare ya mu gitondo ku buryo babona n'uko baza kuba bageze mu midugudu yabo saa tatu zuzuye mu gikorwa cyo gutangiza icyunamo.

Yatangaje ko nyuma y'uko ibi bikorwa byo gutangiza icyunamo mu mudugudu bizaba birangiye ahagana saa sita/sita n'igice, abantu bose bazaba bemerewe gusubira mu mirimo yabo ku buryo nta gikorwa kizafungwa.

Ati: 'Abashaka kujya gusenga bazasenga, bazakomeza basenge, amateraniro azakomeza. Nka Kiliziya Gatolika yatumenyesheje ko yo yamaze no kubigena, hazaba Misa mu gitondo mbere ya saa tatu, ku buryo saa tatu izaba yarangiye abaturage banageze mu midugudu, hanyuma ku mugoroba hakaba indi Misa ya kabiri ku bazaba batashoboye kwitabira iya mu gitondo. N'andi madini yareba uko abihuza kuko ni ibikorwa byacu twese, ni ibikorwa by'abanyarwanda kandi bidufitiye akamaro ku buryo bishobora kuba nta na kimwe kibangamiye ikindi.'

Ibi bitangajwe, mu gihe ku wa 7 Mata 2024, guhera ku isaha ya saa munani z'umugoroba aribwo urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ruzaba rutangiye.

Abazitabira uru rugendo bazahagurukira ku Inteko Ishingamategeko ku Kimihurura, urugendo rukaba ruzasorezwa kuri BK Arena, ari naho hazakomereza Ijoro ryo #Kwibuka30.


Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana yavuze ko ibikorwa byose bisanzwe birimo n'amateraniro/Misa bizakomeza mbere na nyuma yo gutangiza icyumweru cy'icyunamo mu midugudu 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141688/ntakizabangamira-ikindi-gutangiza-icyumweru-cyicyunamo-bizahuzwa-namasengesho-asanzwe-aba--141688.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)