Ntawe dufite wahangana nawe- PDI ku mpamvu izashyigikira Perezida Kagame mu matora - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yagaragaje ko nk'ishyaka ry'intangarugero muri demokarasi ritakwirirwa ritanga umukandida wo guhangana na Perezida Kagame kandi ribibona ko ayoboye Abanyarwanda neza.

Ati 'Mu Banyarwanda [...] umuyoboke wa PDI wavuga ngo afite impano yo kuyobora, y'urukundo, ubunararibonye, amateka, kureba kure nka Paul Kagame [uwo] ntawe dufite. Ntabwo twajya kwiyamamaza ku mwanya kandi turi intangarugero twamaze kubona ko hari ukorera Abanyarwanda kuturusha.'

Yakomeje agaragaza ko impamvu bahisemo no kutagerageza guhangana mu matora y'Umukuru w'Igihugu ahubwo bakiyemeza gushyigikira umukandida watanzwe n'Umuryango wa FPR Inkotanyi ari uko babonye ko ashobora kubakorera ibyo bo ubwabo batashobora.

Ati 'Kuba intangarugero ni ugukora ibyo ushoboye, ibyo udashoboye ukabiragiza ubishoboye. Kuri uwo mwanya wa Perezida wa Repubulika dufite amahirwe yo kuba dufite Paul Kagame utuyoboye neza, uduhesheje agaciro, utugejeje aho tugeze ku buryo tudafite n'icya kabiri cyavuga ngo ariko natwe tugerageze.'

Yangoyeho ati 'Nta kugerageza mu byo tudashoboye tumubona hariya. Niwe tugomba gushyigikira.'

Yagaragarije abarwanashyaka ba PDI ko nta mpamvu y'uko bajya guhatana mu gihe Perezida Kagame yemeye gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika kandi bazi ko hari impano imana yamuhaye arusha abandi.

Ati 'Kuva mu 2003, twemeje ko igihe cyose Kagame Paul atwemereye gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika kubera impano Imana yamuhaye itandukanye n'izacu zose, twamaze kwikorera isesengura tubona ibyo aturusha, turavuga duti igihe cyose atanze candidature niwe tuzajya duhundagazaho amajwi yacu.

Yavuze ko iryo ari hame bafashe kandi bemera kuko bazi neza ko nta muntu wahindura ikipe itsinda uretse ushaka ko iyo kipe itsindwa.

Ati 'Nta wasimbuza ikipe itsinda kereka ushaka ko itsindwa kandi gutsindwa ntawe ubikenera.'

Mu 2003 nibwo Ishyaka PDI ryiyemeje ko rizajya rishyigikira Paul Kagame mu matora y'Umukuru w'Igihugu ndetse PDI iri mu ba mbere basabye ko Itegeko Nshinga ry'u Rwanda rivugururwa mu 2015 kugira ngo Perezida Kagame yemererwe kongera kwiyamamaza.

Yongeye gushimangira ko ayo matora yahujwe n'ay'Abadepite, ishyaka PDI rizayitabira ndetse ryizeye kubona intsinzi kuko riziyamamaza ukwaryo bitandukanye n'uko byakorwaga binyuze mu ihuriro n'umuryango wa FPR Inkotanyi.

Yashimangiye ko Abanyarwanda bakwiye gukomeza kubagira icyizere ngo PDI ikomeze kugira uruhare mu gutegura amategeko no kuyatora ndetse no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite ateganyijwe tariki ya 14 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baba mu mahanga ndetse na 15 Nyakanga 2024 ku banyarwanda bari imbere mu gihugu.

Biteganyijwe ko gutangaza amajwi y'ibyavuye mu matora by'agateganyo bizaba bitarenze tariki ya 20 Nyakanga 2024 n'aho ku buryo bwa burundu ni tariki ya 27 Nyakanga 2024.

Ishyaka rya PDI ryagaragaje ko nta mpamvu yo kugerageza ibyo ribona ridashoboye ryiyemeza gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi
Sheikh Mussa Fazil Harerimana yagaragaje ko nta muntu uhindura ikipe itsinda
PDI yagaragaje ko nta muntu yabona wo guhangana na Paul Kagame mu matora y'Umukuru w'Igihugu
PDI yashimangiye ko idatewe ubwoba no kuba igiye kwiyamamaza ku giti cyayo mu matora y'Abadepite
Umunyamabanga Mukuru wa PDI, Madina Ndangiza, yagaragaje ko iri shyaka rikomeje kubakira ubushobozi abagore baribarizwamo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntawe-dufite-wahangana-nawe-perezida-wa-pdi-harerimana-ku-mpamvu-bazashyigikira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)