PAC ntiyumva uburyo RHA yishyuye ubukode bw'inzu amezi atanu zidakorerwamo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibibazo by'ubukode bw'inzu zikoreramo ibigo bya Leta bigaruka buri mwaka muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta hamwe hishyuwe amafaranga y'umurengera, mu gihe hari n'abakodesherejwe ntibahite bimukira mu nzu bashakiwe.

Muri raporo y'umwaka wa 2022/2023 hagaragaramo igihombo cy'arenga miliyari 1 Frw yatanzwe ku bukode bw'inzu yishyuwe amezi atanu nta kigo kiyikoreramo.

Umuyobozi Mukuru wa RHA, Rukaburandekwe Alphonse ubwo yari yitabye Komisiyo ishinzwe Gukurikirana imikoreshereze y'imari n'umutungo bya Leta, PAC, kuri uyu wa 29 Mata 2024 yatangaje ko inzitizi ibagonga ari uko bajya gusinya amasezerano n'utunganya inzu nyuma yo gusinya ay'ubukode.

Ati 'Ibijyanye no gukodeshereza inzego za Leta, ni byo koko Umugenzuzi w'Imari ya Leta yasanze uburyo tubikora harimo igihombo aha bigaterwa cyane cyane n'uburyo igihe cyo gukodeshereza cyangwa se igihe cyo kujya mu bukode giteye.'

'Gucamo ibyumba akenshi tubikora ari uko twamaze kugira amasezerano y'ubukode, twamara kugira ayo masezerano tukabona kugira amasezerano y'uzacamo ibyumba tugakora n'imbata yayo kuko ntabwo tuba twemerewe kujya kubara inzu tutarabona uburenganzira bwo kuyikoreramo.'

Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yavuze RHA ikwiye kureba uko yagirana amasezerano na ba rwiyemezamirimo bakodesha na bo inzu bakabaha igihe gito kitishyurwa ari na cyo cyakorwamo imirimo yo gutunganya inyubako.

Ati 'Ariko na nyuma y'ibyo hari inzego mumara gukodeshereza ntimunazimenyeshe ngo zimuke.'

Rukaburandekwe yagaragaje ko bari gushakira igisubizo mu kujya bihutisha imirimo yo gutuganya izi nzu abazijyamo bakajya mu gice cyarangiye.

Ati 'Natwe tubona ko bidutera igihombo tukaba tugira ngo tujye ndukorana n'inzego zindi cyane cyane abo dukodeshereza tukareba ko nibura igihe tubonye amasezerano twajya dukora imbata ku buryo bwihuse ndetse no guca ibyumba bigakorwa mu byiciro, noneho uwimukira muri iyo nzu akaba yayimukiramo mu bice bimwe twamaze gutunganya ibindi akazabyimukiramo twamaze kubikora.'

Yanavuze ko iki kibazo gisa n'icyabaye ingorabahizi kubera ko ari inzu z'abikorera baba barasabye inguzanyo muri banki.

Ati 'Iki kibazo cyo gukodesha gisa n'ingorabahizi kuko ku ruhande rumwe hari ba rwiyemezamirimo baba barubatse amazu barafashe inguzanyo muri banki bari kudufasha kubonera inzego za Leta aho zikorera…twarabaze dusanga tuvuze ngo ucemo ibyuma mu nzu yawe tuzaze tujyamo ariko dusanga abenshi batabikunda.'

Rukaburandekwe yagaragaje ko mu buryo burambye bari gutegura uko inzego za Leta zose zazabona aho zikorera hatari mu bukode.

Depite Mukabalisa Germaine yateye utwatsi iki gisubizo avugako iki kibazo kitaba ingorabahizi ahubwo bituruka ku kutabishyiraho umutima.

Ati 'Gukodesha ahantu ukishyura miliyari, ukamara amezi atanu utarajyamo ni ikintu kidashoboka ko izi miliyari twazikuramo? Ntabwo abamaze amezi menshi ari bo bafite ibiro byinshi ngo tuvuge ko kuhacamo ibyumba byatinze […] harimo n'ikibazo cyo kubyitaho no kubishyiraho umutima. Mu by'ukuri ubaye ukodesha inzu yawe ntabwo wamara amezi atanu wishyura aya mafaranga miliyoni 360 Frw ku kwezi utarajyamo.

'Iki ni ikintu bagishyizeho umutima cyavamo cyangwa se hagasigaramo iminsi mike ishoboka ariko urareba amezi ukareba ubunini bw'ikigo ukabona imibare ntabwo isobanutse, ntabwo wakumva impamvu.'

Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta Alexis Kamuhire yatangaje ko iki kibazo kidakwiye kuzongera kugaragara.

Ati 'Ibisubizo barimo kubaha ndumva atari byo, nibihagarare ahubwo tuvuge tuti twatangiye guca ibyumba mu nzu ari byo duha umwanya. Uwadukerereje mu gihe cyo gucamo ibyuma kuko ngira ngo bikorwa na rwiyemezamirimo, tumuhane.'

Depite Mukabalisa Germaine yagaragaje ko kuba RHA yishyura amafaranga ahantu hadakorerwa biterwa no kutabishyiraho umutima



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubaye-ukodesha-inzu-yawe-ntiwamara-amezi-atanu-wishyura-miliyoni-360-frw-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)